Amabwiriza agenga ubuzima bwite ya Workplace


Workplace from Meta ni urubuga rwo kuri interineti rwahanzwe na Meta rufasha abarukoresha gufatanya no gusangizanya amakuru ku kazi. Urubuga rwa Workplace rurimo imbuga, porogaramu za Workplace, na serivisi zikorera kuri interineti zifitanye isano na yo, zose hamwe zikitwa "Serivisi".
Aya mabwiriza agenga ubuzima bwite asobanura uko amakuru yawe akusanywa, akoreshwa n’uko asangizwa igihe ukoresha Serivisi.
Serivisi igenewe gukoreshwa n’ibigo kandi hakurikijwe amabwiriza yabyo kandi uyigezwaho n’umukoresha wawe cyangwa ikindi kigo kikwemerera kubona no gukoresha Serivisi (“Ikigo” ukorera).
Serivisi itandukanye n’izindi serivisi za Meta ushobora gukoresha. Izo serivisi za Meta zindi uzigezwaho na Meta kandi zigengwa n’amategeko yayo bwite. Ariko, Serivisi itangwa n’ikigo ukorera kandi ikagengwa n’aya mabwiriza agenga ubuzima bwite Amabwiriza agenga imikoreshereze yemewe ya Workplace n’ Amabwiriza agenga kuki ya Workplace.
Ikigo ukorera ni cyo gishinzwe kandi kigenzura konti ya Workplace yawe ("Konti yawe"). Ikigo ukorera kandi kirebwa n’ikusanywa n’ikoreshwa ry’amakuru yose wohereza cyangwa utanga binyuze muri Serivisi kandi iryo koreshwa rigengwa n’amasezerano Ikigo ukorera gifitanye na Meta.
Uretse aya mabwiriza agenga ubuzima bwite, Ikigo ukorera gishobora kugira andi mabwiriza cyangwa amategeko ngengamyitwarire akurikizwa ku gukoresha Serivisi kwawe.
Igihe hari ibibazo ufite ku byerekeye gukoresha Serivisi kwawe, turagusaba kuvugana n’Ikigo ukorera.

I. Ni ubuhe bwoko bw’amakuru bukusanywa?
Ikigo ukorera gikusanya amoko y’amakuru akurikira igihe wowe, abo mukorana cyangwa abandi bakoresharubuga mukoresha Serivisi:
  • aderesi zawe, nk’izina ryuzuye n’aderesi imeyiri;
  • izina ry'ukoresha n’ijambobanga byawe;
  • umwanya w’akazi ukora, amakuru yerekeye urwego rw’akazi cyangwa andi makuru yerekeye akazi ukora cyangwa yerekeye Ikigo ukorera.
  • ibikubiyemo amakuru, ibiganiro, n’andi makuru utanga igihe ukoresha Serivisi, birimo igihe wiyandikisha kuri konti, ushyiraho cyangwa usangiza ibikubiyemo amakuru, n’igihe uhanahana ubutumwa cyangwa uvugana n’abandi. Aya ashobora kubamo amakuru ari mu bikubiyemo amakuru utanga cyangwa abyerekeye (nka metadata), nk’ahantu ifoto yafatiwe cyangwa itariki dosiye yateguriweho;
  • ibikubiyemo amakuru, ibiganiro n’amakuru abandi bantu batanga igihe bakoresha Serivisi. Aya ashobora kubamo amakuru akwerekeye, nk’igihe basangije ifoto yawe cyangwa bayitanzeho ibitekerezo, bakoherereje ubutumwa, cyangwa bohereje, basanishije cyangwa bazanye aderesi zawe;
  • ibiganiro byose ugirana n’abandi bakoresha Serivisi;
  • ibiganiro by’abakoresharubuga, ibitekerezo bitangwa, ibyifuzo, n’ibitekerezo byohererezwa Ikigo ukorera;
  • amakuru ari ku nyemezabuguzi; n’
  • amakuru utanga igihe wowe cyangwa Ikigo ukorera musabye cyangwa mwifashishije ubufasha bw’urubuga ku byerekeye Serivisi.

II. Ni gute Ikigo ukorera gikoresha aya makuru?
Ikigo ukorera gisangiza Meta amakuru gikusanya, nk’ikigo gitanga serivisi y’urubuga, mu rwego rwo gufasha Meta gutanga no kunoza Serivisi ihabwa Ikigo ukorera n’abandi bayikoresha kandi hubahirijwe andi mabwiriza yose y’Ikigo ukorera. Ingero z’iryo koreshwa zirimo:
  • Kuvugana n’abakoresha serivisi n’abayobozi ku byerekeye gukoresha Serivisi kwabo;
  • kuzamura urwego rw’umutekano n’ubwirinzi bya Serivisi ku bw’Ikigo ukorera n’abandi bayikoresha, binyuze nko mu gukora iperereza ku gikorwa gikemangwa cyangwa ukutubahiriza amategeko cyangwa amabwiriza akurikizwa;
  • kubonereza wowe n’Ikigo ukorera imikoreshereze mu rwego rwo gutanga Serivisi kwacu;
  • gukora ibikoresho, ibicuruzwa cyangwa serivisi bishya mu rwego rwa Serivisi bikorewe Ikigo ukorera;
  • guhuza igikoresho kuri Serivisi mu bikoresho bitandukanye bikoreshwa n’umuntu umwe mu rwego rwo kunoza imikorere ya Serivisi muri rusange;
  • kumenya no gukosora amakosa ashobora kugaragara; no
  • gukora ubusesenguzi ku makuru na sisitemu, n’ubushakashatsi bugamije kunoza Serivisi.

III. Itangazwa ry’amakuru
Ikigo ukorera gitangaza amakuru akusanywa mu buryo bukurikira:
  • ku bigo bitanga izindi serivisi bigira uruhare mu itangwa rya Serivisi cyanga igice cya Serivisi;
  • kuri porogaramu, imbuga cyangwa serivisi ushobora kwihuza na zo hifashishijwe Serivisi;
  • mu rwego rw’igikorwa gikomeye cy’ikigo, nk'ihererekanywa rya Serivisi, ihuzwa, iyegeranywa, igurishwa ry'imigabane cyangwa igihe habayeho igihombo kitari cyitezwe cyangwa kutabasha kwishyura imyenda;
  • mu kurinda umutekano w’umuntu wese; gukemura ibibazo by’uburiganya, by’umutekano n’ibya tekiniki; no
  • mu rwego rw’inyandiko ihamagaza, urwandiko rutegeka, icyemezo gisaba ihererekanyamakuru ku byerekeye urubanza cyangwa ubundi busabe cyangwa ikindi cyemezo by’urwego rw’iyubahirizamategeko.

IV. Kubona no guhindura amakuru yawe
Wowe n’Ikigo ukorera mushobora kubona, gukosora cyangwa gusiba amakuru mwohereje muri Serivisi mwifashishije ibikoresho biri muri Serivisi (urugero, nko gukosora amakuru y’umwirondoro wawe cyangwa kureba raporo y'ibikorwa byawe). Igihe utabasha kubikora ukoresheje ibikoresho biboneka muri Serivisi, ugomba guhita uvugana n’Ikigo ukorera kugira ngo ubone cyangwa uhindure amakuru yawe.

V. Amasezerano ahuriweho na EU-U.S. yerekeye irindwa ry’ubuzima bwite
Meta Platforms, Inc. yemeje uruhare rwayo mu masezerano yerekeye irindwa ry'ubuzima bwite ahuriweho na EU-U.S. Amasezerano ahuriweho yerekeye irindwa ry’ubuzima bwite. Dushingira ku masezerano yerekeye irindwa ry’ubuzima bwite ahuriweho na EU-U.S. , n’icyemezo cya Komisiyo y’Uburayi gifitanye isano n’icyemezo cy’ubushobozi, ku kohereza amakuru y’Uburayi muri Meta Platforms, Inc. muri U.S. yerekeye ibicuruzwa na serivisi byagaragajwe muri icyo cyemezo. Ku yandi makuru, turagusaba gusuzuma imenyesha ryerekeye amasezerano ahuriwe yerekeye irindwa ry'ubuzima bwite rya Meta Platforms, Inc.

VI. Amahuza n’ibikubiyemo amakuru by’ibigo bitanga izindi serivisi
Serivisi ishobora kubamo amahuza ageza ku bikubiyemo amakuru by’ibigo bitanga izindi serivisi Ikigo ukorera kitagenzura. Ugomba gusuzuma amabwiriza agenga ubuzima bwite ya buri rubuga usura.

VII. Ifungwa rya konti
Igihe wifuje guhagarika gukoresha Serivisi, ugomba kuvugana n’Ikigo ukorera. Ni na ko igihe uhagaritse gukorera Ikigo cyangwa gukorana na cyo, Ikigo gishobora guhagarika konti yawe no/cyangwa gusiba amakuru yose afite aho ahuriye na konti yawe.
Muri rusange bisaba iminsi igera kuri 90 kugira ngo konti isibwe nyuma y’ifungwa ryayo, ariko amakuru amwe n’amwe ashobora kuguma muri kopi z’ububiko ngoboka mu gihe gikwiye. Turakumenyesha ko ibikubiyemo amakuru ushyira kandi usangiza kuri Serivisi ari umutungo w’Ikigo ukorera kandi bishobora kuguma kuri Serivisi no gukomeza kubonwa n’iyo Ikigo ukorera cyafunga cyangwa cyahagarika Konti yawe. Bityo, ibikubiyemo amakuru utanga kuri Serivisi ni bimwe n’andi moko y’ibikubiyemo amakuru (nk’ubusobanuro mbwirwaruhame cyangwa ubutumwa buhererekanywa n’abakozi) ushobora gutegura mu rwego rw’akazi kawe.

VIII. Impinduka ku mabwiriza agenga ubuzima bwite
Aya mabwiriza agenga ubuzima bwite ashobora kuvugururwa rimwe na rimwe. Iyo avuguruwe itariki y’igihe “aheruka kuvugururwa" iri hasi iravugururwa kandi amabwiriza agenga ubuzima bwite agatangazwa kuri interineti.

IX. Abo kuvugana na bo
Igihe hari ikibazo ufite cyerekeye Amabwiriza agenga ubuzima bwite Amabwiriza agenga imikoreshereze yemewe ya Workplace, turagusaba kuvugana n’Ikigo ukorera unyuze ku muyobozi ngenzurambuga w’Ikigo ukorera.
Ku batuye muri Kaliforuniya, mushobora kumenya ibindi byerekeye uburenganzira ku buzima bwite bw’abaguzi bwanyu binyuze mu kuvugana n’Ikigo binyuze ku muyobozi ngenzurambuga w’Ikigo.

Aheruka kuvugururwa: Ku wa 10 Ukwakira 2023