Amabwiriza agenga kuki za Workplace


Aya mabwiriza agenga kuki za Workplace (“Amabwiriza agenga kuki”) asobanura uko dukoresha kuki kandi agomba gusomwa bijyanirana n’ Amabwiriza agenga ubuzima bwite kuri Workplace azakurikizwa mu gutunganya amakuru bwite yawe kwacu dukusanya binyuze muri kuki. Aya mabwiriza agenga kuki ntakurikizwa iyo usuye urubuga rusange rw’imenyekanishabicuruzwa n’amakuru rwacu ari rwo workplace.com (urubuga rwa “Workplace”).
Kuki n’irindi koranabuhanga ry’ububiko
Kuki ni uduce duto tw’ubutumwa dukoreshwa mu kubika amakuru muri mushakisha z’imbuga. Kuki zikoresha mu kubika no kwakira indanga n’andi makuru kuri mudasobwa, telefoni, n’ibindi bikoresho. Irindi koranabuhanga riteye nka zo, harimo amakuru tubika muri mushakisha ukoresha ku mbuga cyangwa igikoresho cyawe, indanga zishamikiye ku gikoresho cyawe, n’izindi porogaramu za mudasobwa, rikoreshwa kun mpamvu zimwe. Muri aya mabwiriza, twita iryo koranabuhanga ryose “kuki”.
Ni he dukoresha kuki?
Dushobora gushyira kuki muri mudasobwa yawe cyangwa mu gikoresho cyawe, maze tukabona amakuru abitkwa muri kuki, igihe ukoresheje igicuruzwa cya Workplace yo kuri interineti duha abakiriya bacu (ikigo ukorera cyangwa cyatanze konti yawe) bifasha abagikoresha kuvugana no gusangizanya amakuru mu kazi, harimo igicuruzwa cya Workplace, porogaramu na serivisi zo kuri interineti bifitanye isano (zose hamwe zikaba ari "Serivisi za Workplace").
Kuki zimara igihe kinga gite?
Kuki zose zigira itariki ntarengwa zirangiriraho ari na yo igena igihe zimara zibitswe muri mushakisha yawe cyangwa mu gikoresho cyawe kandi izi kuki zishobora kugabanywa mu matsinda abiri:
  • Kuki z’igihe runaka – izi ni kuki z’igihe gito zita agaciro (ndetse zihita zisibwa) igihe cyose ufunze mushakisha yawe.
  • Kuki ziramba – izi ubusanzwe zigira itariki ntarengwa zirangiriraho bityo ziguma muri mushakisha yawe kugeza zirangije igihe, cyangwa kugeza igihe uzisibye n’intoki.
Kubera iki dukoresha kuki?
Kuki zidufasha gutanga, kurinda, no kunoza Serivisi za Workplace, urugero nko mu kubonereza abantu ibikubiye mu makuru no gutanga imikoreshereze irushijeho gutekana.
By’umwihariko, tuzikoresha ku mpamvu zikurikira:
Ubwoko bwa kukiImpamvu
Kwemeza
Dukoresha kuki mu kugenzura konti yawe no kumenya ko winjiye kugira ngo tukorohereze gukoresha Serivisi za Workplace ndetse tukwereke imikoreshereze n’ibiranga bikwiye.
Nk’urugero: Dukoresha kuki kugira ngo zidufashe kwibuka mushakisha yawe kugira ngo wekujya uhora winjira muri Serivisi za Workplace.
Umutekano, ubwizerwe bw’urubuga n’ubw’igicuruzwa
Dukoresha kuki kugira ngo zidufashe kurinda umutekano wa konti yawe, amakuru yawe na Serivisi za Workplace.
Nk’urugero: Kuki zishobora kudufasha kumenya no gushyiraho ingamba z’umutekano igihe hari umuntu ugerageje gukoresha konti ya Workplace atabifitiye uruhushya, urugero binyuze nko mu gufindafinda byihuse amagambobanga atandukanye. Dukoresha kuki kandi kugira ngo tubike amakuru adufasha kugarura konti yawe iyo wibagiwe ijambobanga ryawe cyangwa kugira ngo tugusabe kongera kwemeza igihe utubwiye ko konti yawe yinjiriwe.
Dukoresha kandi kuki kugira ngo turwanye ibikorwa birenga ku mabwiriza cyangwa bitesha agaciro ubushobozi bwacu bwo gutanga Serivisi za Workplace.
Ibiranga na serivisi
Dukoresha kuki kugira ngo dutange imikorere idufasha gutanga Serivisi za Workplace.
Nk’urugero: Kuki zidufasha kubika ibyakunzwe, kumenya igihe wabonye cyangwa wakoresheje ibikubiye muri Workplace no kuguha ibikubiyemo n’imikoreshereze bikubonereje. Dukoresha kuki kandi kugira ngo zidufashe kuguha ibikubiyemo bijyanye n’aho uherereye.
Nk’urugero: Tubika amakuru muri kuki yashyizwe muri mushakisha yawe cyangwa mu gikoresho cyawe kugira ngo ubashe kubona serivisi mu rurimi watoranyije.
Imikorere
Dukoresha kuki kugira ngo tuguhe imikoreshereze myiza cyane ishoboka.
Nk’urugero: Kuki zidufasha kuyobora isurwa muri za mugabuzi no gusobanukirwa uko Serivisi za Workplace zihuta mu gufunguka ku bantu batandukanye. Kuki kandi zidufasha kubika amakuru y’ikigereranyo n’indeshyo bya mugaragaza n’utudirishya byawe no kumenya niba wafunguye uburyo bw’igaragazarumuri ryo hejuru, kugira ngo tubashe gutanga imbuga na porogaramu zacu uko bikwiye.
Ubusesenguzi n’ubushakashatsi
Dukoresha kuki kugira ngo turusheho gusobanukirwa uko abantu bakoresha Serivisi za Workplace kugira ngo tubashe kuzinoza.
Nk’urugero: Kuki zishobora kudufasha gusobanukirwa uko abantu bakoresha Serivisi za Workplace, gusesengura ibigize Serivisi za Workplace abantu babona ari ingenzi cyane kandi bibashishikaza no kugaragaza ibiranga bishobora kunozwa.
Ni izihe kuki dukoresha?
Kuki dukoresha zirimo kuki z’igihe runaka, zisibwa iyo ufunze mushakisha yawe, na kuki ziramba, ziguma muri mushakisha yawe kugeza igihe zirangiriyeho cyangwa uzisibye.
Dushyira kuki zidasangizwa zonyine muri Serivisi za Workplace. Kuki z’abatanga izindi serivisi ntizishyirwa muri Serivisi za Workplace.
Uburyo wagenzuramo uko dukoresha kuki
Mushakisha yawe cyangwa igikoresho cyawe bishobora gutanga amagenamiterere atuma ubasha guhitamo niba kuki za mushakisha zashyizweho no kuzisiba. Ku yandi makuru yerekeye iri genzura, sura inyandiko ntangabufasha ya mushakisha yawe cyangwa cy’igikoresho cyawe. Bimwe mu bigize Serivisi za Workplace bishobora kudakora uko bikwiye igihe wafunze ikoreshwa rya kuki za mushakisha.

Itariki y’ivugurura riheruka: Ku wa 10 Kamena 2022