Amasezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru
- Ubusobanuro
Muri aya Mategeko y’inyongera agenga itunganyamakuru, “GDPR” ni Itegeko ryerekeye kurinda amakuru muri rusange (Itegeko ry’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) nomero 2016/679), n’amagambo “Ikigo kigenzura”, “Ikigo gitunganya amakuru”, “Uvugwa mu makuru”, “Amakuru bwite”, “Itakazwa ry’Amakuru bwite” n’ “Itunganya” agira ubusobanuro bumwe n’ubwo afite mu itegeko GDPR. “Atunganywa” na “Gutunganya” shall be construed in accordance with the definition of “Processing”. Ibyifashishijwe mu itegeko GDPR n’ibyo riteganya birimo itegeko rya GDPR nk’uko ryavuguruwe rikanashyirwa mu mategeko y’Ubwongereza. Andi magambo yose yasobanuwe muri aya mategeko agira ubusobanuro bumwe n'ubwo yahawe ahandi muri aya Masezerano. - Itunganyamakuru
- Mu gukora ibikorwa byayo nk'ikigo gitunganya amakuru mu rwego rw'aya Masezerano bijyanye n'Amakuru bwite yose (“Amakuru bwite yawe”), Meta yemeje ko:
- igihe bimara, uvugwa mu makuru, imiterere n'intego by'Itunganya biba nk'uko bisobanurwa mu Masezerano.
- amoko y'Amakuru bwite atunganywa abamo avugwa mu busobanuro bw'Amakuru yawe;
- ibyiciro by'Abavugwa mu makuru birimo abaguhagarariye, Abakoresha ibicuruzwa n'abandi bantu bose bagaragajwe cyangwa bagaragazwa mu Makuru bwite yawe; kandi
- inshingano n'uburenganzira bwawe nk'Ikigo kigenzura ku byerekeye Amakuru bwite yawe bigaragazwa muri aya Masezerano.
- Igihe Meta itunganya Amakuru bwite yawe hakurikijwe Amasezerano cyangwa mu rwego rwayo, Meta igomba:
- gutunganya gusa Amakuru bwite yawe igendeye ku mabwiriza yawe gusa nk'uko asobanurwa muri aya Masezerano, no mu bijyanye n'iyoherezwa ry'Amakuru bwite yawe, haseguriwe ibyihariye biteganywa n'Ingingo ya 28(3)(a) y'itegeko GDPR;
- kumenya neza niba abakozi bayo bemerewe Gutunganya Amakuru bwite yawe hakurikijwe aya Masezerano baremeye kugira amakuru ibanga cyangwa bagengwa n'inshingano itegenywa n'amategeko yerekeye kugira amakuru ibanga ku bijyanye n'Amakuru bwite yawe;
- gushyira mu bikorwa ingamba zo mu rwego rwa tekiniki n'urw'imikorere zigaragazwa mu Mategeko y'inyongera agenga umutekano w'amakuru;
- kubahiriza ibitegetswe mu Byiciro bya 2.c na 2.d by'aya Masezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru igihe iha inshingano Ibigo biyitunganyiriza amakuru;
- kukunganira binyuze mu ngamba zo mu rwego rwa tekiniki n'urw'imikorere ziboneye, igihe bishoboka, binyuze muri Workplace, mu rwego rwo kugushoboza kuzuza inshingano zawe zo gusubiza ubusabe bwo gukoresha uburenganzira bw'Abavugwa mu makuru hakurikijwe Umutwe wa III w'itegeko rya GDPR;
- kukunganira hakorwa ku buryo wubahirizwa ibyo usabwa n'amategeko hakurikijwe Ingingo zihera ku ya 32 kugeza ku ya 36 z'itegeko GDPR, hitabwa ku miterere y'Itunganya n'amakuru Meta ibona;
- igihe hasheshwe Amasezerano, igomba gusiba Amakuru bwite hakurikijwe Amasezerano, uretse igihe amategeko y'Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi cyangwa y'Igihugu cy'Ikinyamuryango asaba ko Amakuru bwite agumanwa;
- kuguha amakuru asobanurwa muri aya Masezerano binyuze no muri Workplace mu rwego rwo kubahiriza inshingano ya Meta yo gutanga amakuru ya ngombwa mu kugaragaza ukubahiriza inshingano za Meta hakurikijwe Ingingo ya 28 y'itegeko GDPR; kandi
- buri mwaka, gukora ku buryo umugenzuzi wo hanze Meta ihitamo akora ubugenzuzi bwa SOC 2 Ubwoko bwa II cyangwa ubundi bugenzuzi bwemewe mu rwego rw'umurimo ku bikorwa by'igenzura bya Meta birebana na Workplace, uwo mugenzuzi wo hanze aakaba ahawe uburenganzira nawe muri aya masezerano. Igihe ubisabye, Meta iguha kopi ya raporo y'ubugenzuzi bwakozwe n'ubuherutse gukorwa kandi iyo raporo ifatwa nk'Amakuru y'ibanga ya Meta.
- Wemereye Meta gushinga Abafatanyabikorwa bayo n'abatanga izindi serivisi inshingano ifite zo gutunganya amakuru hakurikijwe aya Masezerano, urutonde rwabo Meta ikaba iruguha igihe ubiyisabye mu nyandiko. Meta ikora ibyo mu buryo bw'amasezerano yanditse gusa igirana n'ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru aha ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru inshingano zo kurinda amakuru zimwe n'izo Meta ihabwa n'aya Masezerano. Igihe icyo kigo kiyitunganyiriza amakuru kitabashije kuzuza izo nshingano, Meta ni yo ibazwa byuzuye iyuzuzwa ry'inshingano zo kurinda amakuru z'icyo kigo kiyitunganyiriza amakuru.
- Igihe Meta ihaye akazi ibigo biyitunganyiriza amakuru by'inyongera cyangwa bisimbura uhereye ku wa (i) 25 Gicurasi 2018, cyangwa (ii) Itariki akazi gatangiriraho (icyaza nyuma cyose), Meta ikumenyesha ibyerekeye ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru by'inyongera cyangwa bisimbura bitarenze iminsi cumi n'ine (14) mbere yo guha inshingano ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru by'inyongera cyangwa bisimbura. Ushobora gutambamira itangwa ry'akazi kuri ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru by'inyongera cyangwa bisimbura mu minsi cumi n'ine (14) uhereye igihe Meta yabikumenyeshereje binyuze mu guhita usesa Amasezerano no kubimenyesha Meta mu nyandiko.
- Meta ikumenyesha hatabayeho ubukererwe ikimara kumenya ko habayeho Itakazwa ry'Amakuru bwite rifitanye isano n'Amakuru bwite yawe. Iryo menyesha rigomba kuba rikubiyemo, mu gihe cy'imenyesha cyangwa nyuma gato y'imenyesha, ubusobanuro bwurambuye bw'ingenzi bwerekeye itakazwa ry'Amakuru bwite igihe bishoboka, n'umubare w'ububiko bw'amakuru bwawe bwagizweho ingaruka, icyiciro n'umubare ugenekereje w'abakoresha ibicuruzwa byagizeho ingaruka, ingaruka ziteganywa ku itakazwa ry'amakuru n'ibisubizo nyabyo cyangwa biteganywa, igihe bikwiye, byo guhangana n'ingaruka z'itakazwa ry'amakuru.
- Igihe itegeko GDPR cyangwa amategeko yerekeye irindamakuru muri EEA, mu Bwongereza cyangwa mu Busuwisi akurikizwa ku itunganywa ry'Amakuru yawe hakurikijwe aya Masezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru, Amasezerano y'inyongera yerekeye iyoherezamakuru mu Burayi akurikizwa ku bikorwa by'iyoherezamakuru bikorwa na Meta Platforms Ireland Ltd kandi ni amwe mu bigize aya Masezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru, kandi yashyizwe muri yo mu buryo bwo kuyagaragazamo.
- Mu gukora ibikorwa byayo nk'ikigo gitunganya amakuru mu rwego rw'aya Masezerano bijyanye n'Amakuru bwite yose (“Amakuru bwite yawe”), Meta yemeje ko:
- Amategeko agenga ibigo bitunganya amakuru muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
- Igihe Amategeko agenga ibigo bitunganya amakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Meta akurikizwa aba kimwe mu bigize aya Masezerano kandi ashyirwa muri yo mu buryo bwo kuyagaragazamo, uretse Icyiciro cya 3 (Inshingano z'Isosiyete) cyakuwemo mu buryo bweruye.