Amabwiriza agenga ubuzima bwite ya Workplace y’imenyekanishabicuruzwa
Itariki azatangiriraho kubahirizwa 2023 Ukwakira 10
IBIRIMO
- Amakuru yerekeye ibijyanye n’amategeko
- Amakuru dukusanya
- Uko dutunganya amakuru yawe
- Amakuru dusangiza
- Uko wakoresha uburenganzira bwawe
- Kugumana amakuru yawe
- Ibikorwa mpuzamahanga byacu
- Ibiteganywa n’amategeko dushingiraho mu itunganyamakuru ryacu
- Amavugurura ku mabwiriza agenga ubuzima bwite
- Abashinzwe amakuru yawe
- Vugana natwe
1. Amakuru yerekeye ibijyanye n’amategeko
Aya mabwiriza agenga ubuzima bwite (“Amabwiriza agenga ubuzima bwite”) asobanura ibikorwa byacu bifitanye isano n’itangwa ry’imbuga zacu, zirimo urwa workplace.com (“Imbuga”) (zitandukanye na serivisi za Workplace), n’ibikorwa byacu bishingiye ku imenyekanishabikorwa no ku bitekerezo (byose hamwe ni “Ibikorwa”). Muri aya Mabwiriza agenga ubuzima bwite, dusobanura amakuru dukusanya akwerekeye afite aho ahuriye n’Imbuga zacu n’Ibikorwa byacu. Hanyuma tunasobanura uko dutunganya ndetse dusangiza aya makuru n’uko wakoresha uburenganzira ushobora kugira.
“Meta”, “twebwe”, “byacu” cyangwa “twe” bisobanura ikigo cya Meta gifite mu nshingano ikusanywa n’ikoreshwa ry’amakuru bwite hakurikijwe aya Mabwiriza aganega ubuzima bwite nk’uko aboneka mu cyiciro cyiswe “Abashinzwe amakuru yawe”.
Serivisi za Workplace: Aya Mabwiriza agenga ubuzima bwite ntakurikizwa ku gukoresha kwawe igicuruzwa cya Workplace duha abakiriya bacu gikoreshwa kuri interineti, gifasha abakoresha ibicuruzwa gukorana no gusangizanya amakuru ku kazi, harimo n’igicuruzwa cya Workplace, porogaramu na serivisi zo kuri interineti bifitanye isano (zose hamwe ni "Serivisi za Workplace"). Gukoresha serivisi za Workplace kwawe bigengwa n’ “Amabwiriza agenga ubuzima bwite ya Workplace” aboneka hano.
2. Amakuru dukusanya
Dukusanya amakuru akwerekeye akurikira:
Aderesi zawe. Dukusanya aderesi imeyiri yawe n’amakuru y’ibanze yawe nk’izina, urwego rw'umurimo, izina ry’ikigo na nomero ya telefoni igihe nk’urugero usabye amakuru afite aho ahuriye n’ibicuruzwa byacu, birimo Workplace, gukurura amakuru, kwiyandikisha ku bikoresho by’imenyekanishabicuruzwa, gusaba igerageza ry'ubuntu cyangwa kwitabira kimwe mu bikorwa byacu cyangwa imwe mu nama zacu. Igihe utaduhaye aya makuru, ntubasha gufungura konti kugira ngo utangire gukoresha Workplace y’igerageza ku buntu, nk’urugero. Niba uri umuyobozi wa konti y’ikigo cyawe, dukusanya aderesi zawe utanze uruhushya rwo kwakira ubutumwa bufitanye isano n’imenyekanishabicuruzwa buduturutseho.
Amakuru uduha. Igihe utwandikiye, ushobora kuduha andi makuru. Ubwoko bw’amakuru buterwa n’impamvu utwandikiye. Nk’urugero, igihe ufite ikibazo gifitanye isano no gukoresha Imbuga zacu kwawe, ushobora kuduha amakuru wumva yadufasha gukemura ikibazo cyawe hamwe na aderesi twavuganiraho nawe (urugero, aderesi imeyiri). Urugero, ushobora kutwoherereza imeyiri irimo amakuru yerekeye imikorere y’Urubuga rwacu cyangwa ibindi bibazo. Ni kimwe n’uko igihe udusabye amakuru yerekeye serivisi za Workplace nk’urugero, ushobora kutubwira aho ukora cyangwa andi makuru kugira ngo bidufashe gusubiza ikibazo cyawe.
Amakuru yerekeye Ubushakashatsi n’Ibitekerezo. Tubona kandi amakuru akwerekeye iyo ku bushake bwawe muri bumwe mu bushakashatsi bwacu cyangwa ibiganiro nyunguranabitekerezo. Urugero, dukorana n’ibindi bigo bitanga serivisi bidukorera ubushakashatsi n’ibiganiro nyunguranabitekerezo, nko kwakira ihuriro ry’abakiriya bakoresha Workplace bahisemo kugira uruhare mu kiganiro nyunguranabitekerezo. Ibi bigo biduha amakuru akwerekeye bikusanya mu bihe bimwe na bimwe, arimo imyaka ufite, igitsina cyawe, imeyiri yawe, byinshi ku kazi kawe n’uburyo ukoreshamo ibicuruzwa byacu, n’ibitekerezo utanga.
Ikoreshwa n’amakuru yo mu ibikamakuru. Dukusanya amakuru yerekeye ibikorwa byawe ku Mbuga zacu, nk’amakuru yerekeye serivisi, isuzumakibazo, n’imikorere. Aya arimo amakuru yerekeye ibikorwa byawe (arimo uko ukoresha Urubuga rwacu, n’igihe bibera, ubwisubire, n’igihe ibikorwa byawe bimara), dosiye zo mu ibikamakuru, n’ibikamakuru na dosiye by’isuzumakibazo, guhagarara gukora k’urubuga bitunguranye, urubuga, n’imikorere.
Amakuru yerekeye Igikoresho n’Ukwihuza. Dukusanya amakuru yerekeye ibikoresho n’ukwihuza by’umwihariko iyo ugeze ku mbuga zacu cyangwa ukoresheje. Aya arimo amakuru nk’ubwoko bw’igikoresho, amakuru yerekeye sisitemu ngengamikorere, umuriro uri muri batiri, ingufu z’iyakira, verisiyo ya porogaramu, amakuru yerekeye mushakisha, rezo ya telefoni zigendanwa, amakuru yerekeye ukwihuza (arimo nomero ya telefoni, isosiyete y'itumanaho rya telefoni zigendanwa cyangwa ISP) ururimi n’igihe ngengamasaha, aderesi IP, amakuru yerekeye imikorere y’igikoresho, n’indanga (zirimo indanga zihariye ku Bicuruzwa by’Isosiyete ya Meta zihujwe n’igikoresho cyangwa konti bimwe).
Kuki. Imbuga zacu zikoresha kuki. Kuki ni umugabane muto cyane w’amakuru Urubuga rwacu rwoherereza ukoresha mushakisha, nyuma ashobora kwibika ku bubiko bw’igikoresho cy’ugikoresha kugira ngo tujye tumenya mudasobwa cyangwa igikoresho gikora nka yo by’ubikoresha igihe agarutse. Dukoresha kandi ubundi bwoko bw’ikoranabuhanga rikora nka zo. Ushobora kumenya ibindi byerekeye uko dukoresha kuki n’ikoranabuhanga rikora nka zo ku rubuga rwacu rwa Workplace mu Amabwiriza agenga kukiyacu.
Amakuru yerekeye ibigo bitanga izindi serivisi. Iyo dukoranye n’ibigo bitanga izindi serivisi n’abafatanyabikorwa kugira ngo badufashe gukoresha, gutanga, kunoza, gusobanukirwa, kuboneza, no kunganira Imbuga cyangwa Ibikorwa byacu, dukusanya amakuru akwerekeye tuyakuye kuri bo.
Amasosiyete ya Meta. Dukusanya amakuru aturuka ku bikorwa remezo, muri sisitemu n’ikoranabuhanga bisangiwe n’andi Masosiyete ya Meta mu bihe byihariye. Dukusanya amakuru kandi akwerekeye mu bicuruzwa by’Isosiyete ya Meta byose no mu bikoresho ukoresha hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga buri gicuruzwa ndetse nk’uko bisabwa n’itegeko rikurikizwa.
Amakuru akusanywa igihe ukoresheje Serivisi za Workplace asegurirwa n’Amabwiriza agenga ubuzima bwite ya Workplace agenga uko amakuru yawe atunganywa igihe ukoresheje Serivisi za Workplace.
3. Uko dutunganya amakuru yawe
Dukoresha amakuru dufite (haseguriwe amahitamo yawe n’itegeko rikurikizwa) kugira ngo dukoreshe, dutange, tunoze, dusobanukirwa, tuboneze, ndetse twunganire Imbuga n’ibikorwa byacu.
Gutanga, kunoza no guteza imbere Urubuga n’Ibikorwa byacu.
Dusesengura amakuru yawe kugira ngo dutange, tunoze ndetse duteze imbere Urubuga n’Ibikorwa byacu. Aha harimo muri rusange kukwemerera gukoresha Imbuga zacu no kuzinjiramo, kuvugana natwe igihe ukeneye andi makuru, kugera ku bubiko bw’amakuru y’inyongera no kwiyandikisha kugira ngo ukore amagerageza y'ubuntu. Dukoresha kandi amakuru yawe kugira ngo dukore ibikorwa by’imenyekanishabicuruzwa hubahirijwe aya Mabwiriza agenga ubuizima bwite. Dukoresha kandi amakuru yawe kugira ngo dutange, tunoze ndetse dutegure ubushakashatsi na/cyangwa amauriro nyunguranabitekerezo witabiriye.
Gusobanukirwa ibyo Abakiriya Bashaka n’ibyo Bakunda.
Duha agaciro kandi dusesengura amakuru n’ibitekerezo byawe igihe witabiriye ihuriro nyunguranabitekerezo cyangwa ubundi bushakashatsi nsesengurabitekerezo (urugero nk’aho ugerageza ibintu bishya ukanareba mbere ibiranga bya Workplace). Dukora ibi kugira ngo dusobanukirwe ibyo abakiriya bashaka n’ibyo bakunda, urugero nko kubamenyesha niba twahindura cyangwa twazana ibiranga bishya bya Workplace cyangwa ibindi bicuruzwa na serivisi no kugira ngo twunguke ibindi bitekerezo. Amakuru dukura mu kwitabira ihuriro nyunguranabitekerezo kwawe cyangwa mu bundi bushakashatsi nsesengurabitekerezo arahuzwa ndetse agakoreshwa hatagaragazwa imyirondoro kandi iyo hifashishijwe ibyavuzwe n’abandi cyangwa amarangamutima muri raporo nsesengurabitekerezo cyangwa y’isuzuma, iyo raporo ntibikwitirira.
Kuvugana nawe.
Dukoresha amakuru dufite kugira ngo tukoherereze ubutumwa bujyanye n’imenyekanishabicuruzwa, muri rusange no kuvugana nawe ku byerekeye Imbuga na Serivisi byacu, no kukumenyesha ibyerekeye amabwiriza n’amategeko yacu iyo akurikizwa. Dukoresha amakuru yawe kandi kugira ngo tugusubize igihe utuvugishije.
Gutanga, kuboneza, gupima no kunoza imenyekanishabicuruzwa n’iyamamaza byacu.
Dushobora gukoresha amakuru yawe ku byamamaza bigambiriwe, binyuze no ku miyoboro yacu cyangwa iy’ibandi no mu rwego rwo gushyiraho abagenewe basa, kuboneza abagenerwa n’ipima mu miyoboro y’ibyamamaza yacu n’iy’abandi.
Guteza imbere umutuzo, ubwizerwe n’umutekano.
Dusesengura amakuru yerekeye igikoresho n’ukwihuza byawe mu rwego rwo kugaragaza no kwiga imiterere y’ibikorwa bikemangwa.
Gusangizanya n’abandi amakuru harimo kubahiriza amategeko no gusubiza ubusabe mu by’amategeko.
Dutunganya amakuru yawe iyo twubahiza ibisabwa n’amategeko birimo nk’urugero, kubona, kubika no gutangaza amakuru amwe n’amwe igihe hari ubusabe bw’amategeko bwemewe buvuye ku rwego rw’ubugenzuzi, urw’iyubahirizamategeko cyangwa ku rundi rwego. Aha harimo gusubiza ubusabe mu by’amategeko aho tutabitegetswe n’amategeko akurikizwa ariko tukaba twumva ko bisabwa n’amategeko mu ifasi irwebwa cyangwa gusangiza amakuru inzego z’iyubahirizamategeko cyangwa abafatanyabikorwa mu rwego rw’umurimo mu rwego rwo kurwanya imyiwarire idahwitse cyangwa inyuranyije n’amategeko. Urugero, tubika ifoto y’amakuru yerekeye ukoresha igihe asabwe n’inzego z’iyubahirizamategeko aho biri ngombwa mu rwego rw’iperereza. Tubika kandi dusangiza amakuru igihe dukeneye ubujyanama mu by’amategeko cyangwa tugira ngo twirinde mu rwego rw’imanza n’izindi mpaka. Aha harimo nk’ibikorwa byo kutubahiriza amategeko n’amabwiriza yacu. Rimwe na rimwe, kutaduha amakuru bwite yawe igihe bisabwe n’amategeko bishobora gutuma wowe na Meta mutubahiriza amategeko akurikizwa.
4. Amakuru dusangiza
Dusaba abafatanyabikorwa n’abandi bantu gukurikiza amategeko yerekeye uko bashobora n’uko badashobora gukoresha no gutangaza amakuru dutanga. Dore ibindi byerekeye abo dusangiza amakuru:
Abafatanyabikorwa batanga izindi serivisi n’Ibigo bitanga serivisi: Dukorana n’abafatanyabikorwa batanga izindi serivisi n’ibigo bitanga izindi serivisi kugira ngo badufashe kwita ku Mbuga n’Ibikorwa byacu. Bitewe n’uko badushyigikira cyangwa bakorana natwe, igihe dusangije amakuru ibigo bitanga izindi serivisi muri uru rwego, tubasaba gukoresha amakuru yawe mu izina ryacu hakurikijwe amabwiriza n’amategeko yacu. Dukorana n’ingeri zitandukanye z’abafatanyabikorwa n’ibigo bitanga serivisi, ni ukuvuga abadufasha mu imenyekanishabicuruzwa, mu busesenguzi, mu bushakashatsi, mu mahuriro nyunguranabitekerezo, no mu kunoza ibicuruzwa na serivisi.
Amasosiyete ya Meta: Dusangiza amakuru dukusanya afitanye isano n’Ibikorwa byacu cyangwa binyuze ku Mbuga zacu, ibikorwa remezo, za sisitemu n’ikoranabuhanga andi masosiyete ya Meta. Gusangizanya amakuru bidufasha guteza imbere umutuzo, umutekano n’ubwizerwe; kuboneza igabanyagiciro n’ibyamamaza; kubahiriza amategeko akurikizwa; gukora no gutanga ibiranga n’iyinjizamo; no gusobanukirwa uko abantu bakoresha ndetse bakorana n’Ibicuruzwa by’Isosiyete ya Meta.
Amategeko no Kuyubahiriza: Dushobora kubona, kubika, gukoresha no gusangiza amakuru yawe (i) dusubiza ubusabe mu by’amategeko, uruhushya rw’isaka, ibyemezo by’inkiko, Ibyemezo by’ubutabera bitegeka gutanga amakuru n’impapuro zihamagaza umutangabuhamya. Ubu busabe buva ku bandi nk’ababurana imanza mbonezamubano, iyubahirizamategeko no ku zindi nzego z’ubutegetsi bwa leta. Dushobora kandi gusangiza amakuru yawe ibindi bigo, birimo andi masosiyete ya Meta cyangwa ibigo bitanaga izindi serivisi, bidufasha gusuzuma no gusubiza ubwo busabe, (ii) hakurikijwe amategeko akurikizwa, no (iii) guteza imbere umutuzo, umutekano n’ubwizerwe by’Ibicuruzwa bya Meta, abakoresha ibicuruzwa byayo, abakozi bayo, umutungo wayo n’abantu muri rusange. Aha ni mu rwego rwo kugenzura ukutubahiriza amasezerano, kutubahiriza amategeko cyangwa amabwiriza yacu cyangwa kunyuranya n’amategeko cyangwa gutahura, gukemura cyangwa gukumira uburiganya. Amakuru bwite yawe ashobora kandi gutangazwa iyo biri ngombwa mu rwego rw’itangwa, iburanishwa ry’ibirego cyangwa kwiregura muri byo no gukora iperereza cyangwa mu kwirinda ibyatakazwa cyangwa ibyangirika nyakuri cyangwa bikekwa ku bantu cyangwa umutungo.
Igurishwa ry’Ikigo: Igihe tugurishije cyangwa duhaye umuntu runaka ikigo cyacu cyose cyangwa igice cyacyo, icyo gihe dushobora guha ubaye nyira cyo amakuru yawe nka kimwe mu bigize igikorwa, hubahirijwe itegeko rikurikizwa.
5. Uko wakoresha uburenganzira bwawe
Ufite uburenganzira ku bijyanye n’amakuru bwite yawe, hashingiwe ku mategeko akurikizwa n’aho utuye. N’ubwo bumwe muri ubu burenganzira bwubahirizwa muri rusange, uburenganzira bumwe na bumwe bwubahirizwa bibazo bitari byinshi no mu mafasi amwe n’amwe. Ushobora gukoresha uburenganzira bwawe binyuze mu kuvugana natwe hano.
- Uburenganzira bwo kubona/kumenya - ufite uburenganzira bwo gusaba kubona amakuru yawe no guhabwa kopi y’amakuru amwe n’amwe harimo n’ibyiciro by’amakuru bwite yawe dukusanya, dukoresha ndetse dutangaza n’amakuru yerekeye ibyo dukoresha amakuru.
- Uburenganzira ku gukosora amakuru - Ufite uburenganzira bwo gusaba ko dukosora amakuru bwite akwerekeye atari ay’ukuri.
- Uburenganzira ku gusiba amakuru/gusaba gusiba amakuru - Ufite uburenganzira mpamvu zimwe na zimwe bwo gusaba ko dusiba amakuru bwite yawe, igihe hari imppamvu zifite ishingiro zatuma tubikora ndetse haseguriwe amategeko akurikizwa.
- Uburenganzira ku gutwara amakuru - Ufite uburenganzira bwo kubona ku mpamvu zimwe na zimwe amakuru yawe mu miterere itunganye, ikunda gukoreshwa kandi isomwa n’imashini no koherereza ayo makuru undi mugenzuzi.
- Uburenganzira bwo gutambamira/kureka (imenyekanishabicuruzwa) - ufite uburenganzira bwo gutambamira itunganywa ry’amakuru mu rwego rw’imenyekanishabicuruzwa ritaziguye, isuzumwa ry’imyirondoro n’ifatwa ry’ibyemezo rikorwa n’imashini igihe icyo ari cyo cyose. Igihe dukoresheje amakuru yawe mu imenyekanishabicuruzwa ritaziguye, ushobora gutambamira cyangwa kureka kuzongera kohererezwa ubutumwa bw'iyamamazabicuruzwa ukoresheje ihuza ryo kwiyandukuza riza muri ubwo butumwa.
- Uburenganzira bwo gutambamira - Ufite uburenganzira bwo gutambamira no gukumira itunganywa rimwe na rimwe ry’amakuru yawe. Ushobora gutambamira itunganya ryacu ry’amakuru yawe igihe dushingiye ku nyungu zishingira ku mategeko cyangwa dukora igikorwa kiri mu nyungu rusange. Tureba impamvu nyinshi igihe dusuzuma itambamira, zirimo: Uretse igihe dusanze dufite impamvu zishingiye ku mategeko ntakuka z’iri tunganya, zitarutwa n’inyungu zawe cyangwa uburenganzira n’ubwisanzure bw’ibanze cyangwa gutunganya kukaba gukenewe ku mpamvu z’amategeko, itambamira ryawe riremezwa maze tugahagarika gutunganya amakuru yawe. Ushobora nyuma kwifashisha ihuza ryo “kwiyandukuza” riza mu butumwa bwacu bw’iyamamazabikorwa kugira ngo uduhagarike gukoresha amakuru yawe muri iryo yamamazabikorwa ritaziguye.
- Ibyo uba witeze bifite ishingiro
- Inyungu n’ingaruka kuri wowe, twe, n’abandi bakoresha ibikoresho cyangwa abandi batanga serivisi
- Ubundi buryo bwo kugera ku intego imwe bushobora kutinjirira abantu cyane kandi budasaba ingufu z’umurengera.
- Uburenganzira bwo guhagarika uruhushya rwawe - Igihe hari uruhushya twagusabye ku bikorwa runaka by’itunganyamakuru, ufite uburenganzira bwo kuruhagarika igihe icyo ari cyo cyose. Turakumenyesha ko kwemerwa n’amategeko kw’itunganyamakuru ryakozwe mbere y’uko uhagarika uruhushya kutagirwaho ingaruka n’ihagarikwa ry’uruhushya.
- Uburenganzira bwo kurega - Ushobora gutanga ikirego ku rwego ngenzuramikorere rw’aho utuye. Urwego ngenzuramikorere rukuriye Meta Platforms Ireland Limited ni Komisiyo ishinzwe irindamakuru muri Irelande.
- Uburenganzira ku kudakorerwa ivangura: Ntidukorera ivangura wowe tubahoye gukoresha bumwe muri ubu burenganzira.
Turakumenyesha ko kugira ngo turindeb amakuru yawe n’ubwizerwe bwa serivisi z’imenyekanishabicuruzwa zacu, dushobora gukenera kugenzura umwirondoro wawe mbere yo gusubiza ubusabe bwawe. Rimwe na rimwe dushobora gukenera gukusanya amakuru y’inyongera kugira ngo tugenzure umwirondoro wawe, nk’indangamuntu itangwa na leta mu mafasi amwe n’amwe. Hashingiwe ku mategeko amwe n’amwe, ushobora gukoresha ubu burenganzira wowe ubwawe cyangwa ukaba wahitamo uguhagarariye wahaye uburenganzira kugira ngo atange ubu busabe mu izina ryawe.
Itegeko rusange rigenga irindamakuru muri Burazili
Iki cyiciro kireba ibikorwa by’itunganyamakuru bwite hashingiwe ku mategeko ya Burazili kandi cyuzuza aya Mabwiriza agenga ubuzima bwite.
Hakurikijwe itegeko rusange rya Burazili rigenga irindamakuru (“LGPD”), ufite uburenganzira bwo kubona, gukosora, gutwara, gusiba amakuru yawe no kwemeza ko tuyatunganya. Mu bihe bimwe na bimwe kandi, ugira uburenganzira bwo gutambamira no guhagarika itunganywa ry’amakuru yawe bwite, cyangwa ukaba wahagarika uruhushya rwawe igihe dutunganya amakuru uduha hashingiwe ku ruhushya rwawe. Aya mabwiriza agenga ubuzima bwite atanga amakuru yerekeye uko dusangiza amakuru abandi bantu. Kugira ngo usabe andi makuru yerekeye ibikorwa byacu bijyanye n’amakuru, kanda hano.
Ufite uburenganzira kandi bwo gutanga ikirego ku rwego rwa Burazili rushinzwe irindamakuru uhise wandikira DPA.
6. Kugumana amakuru yawe
Tugumana amakuru bwite yawe igihe cyose agikenewe gusa ku mpamvu zagaragajwe muri aya Mabwiriza agenga ubuzima bwite. Meta igumana amakuru yawe dukusanya igihe witabiriye ihuriro nyunguranabitekerezo cyangwa ubushakashatsi nsesengurabitekerezo mu gihe cy’umushinga no mu gihe gikurikiraho gisabwa kugira ngo hakorwe ubusesenguzi, gusubiza isuzuma ry’impunguke cyangwa kugenzura ibitekerezo ukundi. Meta igumana kandi igakoresha amakuru bwite yawe ku rugero akeneweho mu kubahiriza ibyo dusabwa n’amategeko (urugero, nk’iyo dusabwa kugumana amakuru yawe kugira ngo twubahirize amategeko akurikizwa), mu rwego rwo gukemura impaka no kubahiriza amategeko yacu. Iyo ibi bihe byo kugumana amakuru birangiye kandi tukaba nta yindi mpamvu yihariye yo kugumana amakuru bwite yawe dufite, amakuru bwite y’ingenzi arasibwa.
7. Ibikorwa mpuzamahanga byacu
Dusangiza amakuru dukusanya ku isi hose, haba imbere mu kigo no mu biro byacu n’ahahurizwa amakuru, no hanze y’ikigo ku bacuruzi bacu, ibigo bitanga serivisi n’abatanga izindi serivisi. Kubera ko Meta ikorera ku isi hose, ikanagira abakiriya n’abakozi ku isi hose, kohereza amakuru ni ngombwa bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo:
- Kuba twabasha gukora no gutanga serivisi zavuzwe mu ngingo z’aya mabwiriza agenga ubuzima bwite.
- Kuba twakosora, gusesengura no kunoza ibicuruzwa hakurikijwe aya mabwiriza agenga ubuzima bwite.
Ni he amakuru yoherezwa?
Amakuru yawe yoherezwa cyangwa agahererekanywa, akabikwa cyangwa agatunganyirizwa:
- Aho dufite ibikorwa remezo cyangwa ahahurizwa amakuru, harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Irelande, Danimarike na Suwede, mu handi
- Ibihugu bibonekamo Workplace
- Mu bindi bihugu biherereyemo abacuruzi bacu, abatanga serivisi n’ibigo bitanga izindi serivisi bari hanze y’igihugu ubamo, ku mpamvu zasobanuwe muri aya Mabwiriza agenga ubuzima bwite.
Turinda amakuru yawe dute?
Twifashisha uburyo bukwiye bwo kohereza amakuru mpuzamahanga.
Uburyo dukoresha mu bikorwa mpuzamahanga byo kohereza amakuru
Twifashisha uburyo mpuzamahanga bwo kohereza bukwiye. Urugero,ku makuru dukusanya:
European Economic Area
- Dushingira ku byemezo bya Komisiyo y’Uburayi aho yemeza ko ibihugu n’ibice bimwe na bimwe bitari mu Muryango w’ibihugu by’Uburayi bihuriye ku isoko rimwe no guteza imbere ubukungu bigaragaza ko bifite uburyo bukwiye bwo kurinda amakuru bwite y’umuntu. Ibi byemezo byitwa “ibyemezo by’ubushobozi.” By’umwihariko, twohereza amakuru dukusanya avuye mu gice cy’ubukungu bw’Uburayi yoherezwa muri Arijantina, Isiraheli, Nuvelizelande, Ubusuwisi, Ubwongereza, n’ahakoreshwa icyemezo, na Kanada hashingiwe ku byemezo by’ubushobozi birebwa. Wige byinshi kubyerekeye icyemezo gihagije kuri buri gihugu.Meta Platforms, Inc. yemeje ko izitabira EU-Amerika. Amasezerano ahuriweho yerekeye irindwa ry’ubuzima bwite. Dushingira ku masezerano yerekeye irindwa ry’ubuzima bwite ahuriweho na EU-U.S. , n’icyemezo cya Komisiyo y’Uburayi gifitanye isano n’icyemezo cy’ubushobozi, ku kohereza amakuru y’Uburayi yerekeye ibicuruzwa na serivisi byagaragajwe muri icyo cyemezo. Ku yandi makuru, turagusaba gusuzuma imenyesha ryerekeye amasezerano ahuriwe yerekeye irindwa ry'ubuzima bwite rya Meta Platforms, Inc.
- Mu bindi bihe, dushingira ku ngingo zisanzwe mu masezerano zemejwe na Komisiyo y'Uburayi (n’ingingo zisanzwe mu masezerano y’Ubwami bw'Ubwongereza (UK), aho bikwiye) cyangwa ihagarikwa ry’ububasha bw’itegeko riteganywa n’amategeko akurikizwa kugira ngo twohereze amakuru mu kindi gihugu.
- Ikindi, turagusaba gusuzuma izindi ngamba dufata kugira ngo twohereze amakuru mu buryo butekanye.
Niba hari ibibazo ufite ku bikorwa mpuzamahanga byo kohereza amakuru byacu n’ingingo zisanzwe mu masezerano, ushobora kutuvugisha.
Koreya
Menya ibindi byerekeye uburenganzira ku buzima bwite biguteganirijwe, byinshi ku bandi dusangizanya amakuru yawe n’ibindi bibazo binyuze mu gusuzuma Itangazo ryerekeye ubuzima bwite muri Koreya.
Ahasigaye Hose ku Isi
- Mu bindi bihe, dushingira ku ngingo zisanzwe mu masezerano zemejwe na Komisiyo y'Uburayi (n’ingingo zisanzwe mu masezerano y’Ubwami bw'Ubwongereza (UK), aho bikwiye) cyangwa ihagarikwa ry’ububasha bw’itegeko riteganywa n’amategeko akurikizwa kugira ngo twohereze amakuru mu kindi gihugu.
- Dushingira ku byemezo bya Komisiyo y’Uburayi n’izindi nzego zibifitiye ububasha, kugira ngo twemeze niba ibindi bihugu byaba bifite uburyo bw’irindamakuru bukwiye.
- Dukoresha uburyo nk’ubwo hubahirijwe amategeko akurikizwa mu kohereza amakuru muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n’ibindi bihugu birebwa na byo.
Dukora kandi ku buryo habaho ubwirinzi bukwiye igihe cyose twohereza amakuru yawe. Urugero, dusobeka amakuru yawe igihe ari mu nzira aca mu mahuzamiyoboro rusange kugira ngo tuyarinde kubonwa bidatangiwe uruhushya.
8. Ibiteganywa n’amategeko dushingiraho mu itunganyamakuru ryacu
Hashingiwe ku mategeko amwe n’amwe akurikizwa mu kurinda amakuru, ibigo bigomba kugira ibishingirwaho mu mategeko kugira ngo bitunganye amakuru bwite yawe. Iyo tuvuze ibyerekeye “gutunganya amakuru yawe yihariye”, tuba tuvuga uburyo dukusanya, dukoresha kandi dusangiza amakuru yawe, nk’uko twabisobanuye mu bice bindi by’aya mabwiriza agenga ubuzima bwite.
Ni ibihe dushingiraho mu by’amategeko?
Bitewe n’ifasi ubarizwamo n’impavu zawe, twifashisha ibishingirwaho mu mategeko bitandukanye kugira ngo dutunganye amakuru yawe ku mpamvu zasobanuwe muri aya mabwiriza aganga ubuzima bwite. Dushobora kwifashisha ibishingirwaho mu mategeko bitandukanye igihe dutunganya amakuru yawe amwe ku mpamvu zitandukanye. Mu mafasi amwe n’amwe, dushingira mbere y’ibindi ku ruhushya utanga rwo gutunganya amakuru bwite yawe. Mu yandi mafasi, arimo no mu Karere k’Uburayi, dushingira ku bishingirwaho mu mategeko bikurikira. Kuri buri bishingirwaho mu mategeko biri aha hasi, turasobanura impamvu dutunganya amakuru yawe.
Inyungu zishingiye ku mategeko
Dushingira ku nyungu zishingiye ku mategeko zacu cyangwa iz’abatanga izindi serivisi, iyo zidasumbwa n’inyungu zawe cyangwa uburenganzira n’ubwisanzure bw’ibanze byawe (“inyungu zishingiye ku mategeko”):
Impamvu n’uko dutunganya amakuru yawe | Inyungu zishingiye ku mategeko zishingirwaho | Ibyiciro by’amakuru akoreshwa |
---|---|---|
Kugira ngo dutange, tunoze ndetse duteze imbere Urubuga n’Ibikorwa byacu: Dusesengura amakuru yawe n’uko ukoresha Urubuga rwacu n’uko ukoresha Ibikorwa byacu n’uko ubigiramo uruhare. | Biri mu nyungu zacu gusobanukirwa imikorere y’Urubuga rwacu, kurugenzura no kuronoza. Biri mu nyungu zacu gutanga serivisi z’imenyekanishabicuruzwa n’ibitekerezo, gusobanukirwa uko muzikoresha, kuzitegura no kuzinoza. |
|
Kugira ngo dusobanukirwe ibyo abakoresha ibicuruzwa byacu bashaka n’ibyo bakunda: Dukora ibikorwa byacu, birimo gusesengura amakuru yawe n’ibitekerezo byawe igihe ugize uruhare mu ihuriro nyunguranabitekerezo n’ubundi bushakashatsi nsesengurabitekerezo aho nk’urugero, ugerageza ibitekerezo bishya ndetse ukareba mbere ibiranga bya Workplace. Amakuru ava mu kugira uruhare ihuriro nyunguranabitekerezo n’ubundi bushakashatsi nsesengurabitekerezo kwawe ahurizwa hamwe ndetse agakoreshwa hatagaragazwa umwirondoro wawe kandi iyo hifashishijwe ibyavuzwe n’abandi cyangwa amarangamutima muri raporo nsesengurabitekerezo cyangwa y’isuzuma, iyo raporo ntibikwitirira. | Biri mu nyungu zacu no mu nyungu z’abakiriya kumenya ibyo abakiriya bashaka n’ibyo bakunda, no kubikoresha kugira ngo tubamenyeshe niba twahindura cyangwa twazana ibiranga bishya bya Workplace cyangwa ibindi bicuruzwa na serivisi no kugira ngo twunguke ibindi bitekerezo. |
|
Kugira ngo tubashe guhana amakuru nawe no kukoherereza ubutumwa bw’imenyekanishabicuruzwa (iyo budashingiye ku ruhusya). Igihe wiyandikishije ku kubona ubutumwa bw’imenyekanishabicuruzwa bwoherezwa muri imeyiri nk’utunyamakuru, ushobora kwiyandukuza igihe icyo ari cyo cyose binyuze mu gukanda ku ihuza ryo “kwiyandukuza” riza ahagana hasi muri buri imeyiri. Duhana amakuru nawe ku bijyanye n’Ibikorwa baycu, amabwiriza na/cyangwa amategeko yacu aho biri ngombwa. Na none kandi iyo utwandikiye turagusubiza. | Biri mu nyungu zacu kukoherereza ubutumwa bw’imenyekanishabicuruzwa mu rwego rwo kumenyekanisha ibicuruzwa byacu no kuguha amakuru yerekeye ibicuruzwa bishya cyangwa ibyavuguruwe bienewe. Biri mu nyungu zacu guhana amakuru nawe ku byerekeye Ibikorwa byacu. Biri mu nyungu zacu n’izawe gukoresha amakuru yawe kugira ngo tugusubize igihe utwandikiye. |
|
Kugira ngo dutange, tuboneze, dupime kandi tunoze imenyekanishabicuruzwa n’iyamamaza ryacu: Dukoresha amakuru yawe ku byamamaza bigambiriwe, binyuze no ku miyoboro yacu cyangwa iy’ibandi no mu rwego rwo gushyiraho abagenewe basa, kuboneza abagenerwa n’ipima mu miyoboro y’ibyamamaza yacu n’iy’abandi. | Biri mu nyungu zacu gukora ibikorwa by’imenyekanishabicuruzwa n’iyamamaza. |
|
Mu rwego rwo guteza imbere umutuzo, ubwizerwe n’umutekano: Dusesengura amakuru yerekeye igikoresho n’ukwihuza byawe mu rwego rwo kugaragaza no kwiga imiterere y’ibikorwa bikemangwa. | Biri mu nyungu zacu no mu nyungu z’abakoresha Imbuga zacu n’abitabira Ibikorwa by’Imenyekanishabicuruzwa n’Itangwa ry’ibitekerezo kurinda umutekano wa sisitemu bireba no kurwanya sipamu, ibikangisho, ibangamira, cyangwa ibikorwa binyuranyije n’amategeko no guteza imbere umutuzo n’umutekano ku mbuga no mu bikorwa. |
|
Tubika kandi tugasangiza amakuru abandi barimo inzego z’iyubahirizamategeko no gusubiza ubusabe mu by’amategeko. Aha harimo gusubiza ubusabe mu by’amategeko aho tutabitegetswe n’amategeko akurikizwa ariko tukaba twumva ko bisabwa n’amategeko mu ifasi irebwa cyangwa gusangiza amakuru inzego z’iyubahirizamategeko cyangwa abafatanyabikorwa mu rwego rw’umurimo mu rwego rwo kurwanya imyiwarire idahwitse cyangwa inyuranyije n’amategeko. Urugero, tubika ifoto y’amakuru yerekeye ukoresha igihe asabwe n’inzego z’iyubahirizamategeko aho biri ngombwa mu rwego rw’iperereza. | Biri mu nyungu zacu no mu nyungu z’abakoresha ibicuruzwa byacu gukumira no kurwanya uburiganya, ikoreshwa ry’imbuga n’ibikorwa byacu mu buryo butemewe, ukutubahiriza amategeko n’amabwiriza yacu, cyangwa ibindi bikorwa bibi cyangwa binyuranyije n’amategeko. Biri mu nyungu zacu kwirinda ubwacu (harimo kurinda uburenganzira bwacu, abakozi bacu, umutungo cyangwa ibicuruzwa byacu), abakoresha ibicuruzwa byacu cyangwa abandi bantu, no mu rwego rw’iperereza cyangwa ubugenzuzi mu bijyanye n’amategeko; cyangwa kwirinda urupfu cyangwa gukomeretsa umubiri biri hafi kubaho. Inzego z’iyubahirizamategeko, leta, abayobozi n’abafatanyabikowra mu rwego rw’akazi bireba bafite inyungu ishingiye ku mategeko yo guperereza no kurwanya ibikorwa bibi cyangwa binyuranyije n’amategeko. |
|
Tubika kandi dusangiza amakuru igihe dukeneye ubujyanama mu by’amategeko cyangwa tugira ngo twirinde mu rwego rw’imanza n’izindi mpaka. Aha harimo nk’ibikorwa byo kutubahiriza amategeko n’amabwiriza yacu, aho akurikizwa. | Biri mu nyungu zacu no mu nyungu z’abakoresha ibicuruzwa byacu gusubiza ibirego, gukumira no gukemura ikibazo cy’uburiganya, ikoreshwa ry’imbuga n’ibikorwa byacu mu buryo butemewe, ukutubahiriza amategeko n’amabwiriza yacu akurikizwa aho yubahirizwa, cyangwa ikindi gikorwa kibi cyangwa kinyuranyije n’amategeko. Biri mu nyungu zacu gushaka ubujyanama mu by’amategeko no kwirinda ubwacu (harimo kurinda uburenganzira bwacu, abakozi bacu, umutungo cyangwa ibicuruzwa byacu), abakoresha ibicuruzwa byacu cyangwa abandi bantu, mu rwego rw’iperereza cyangwa ubugenzuzi mu bijyanye n’amategeko n’imanza cyangwa izindi mpaka. |
|
Uruhushya utanga
Dutunganya amakuru ku mpamvu zavuzwe hasi iyo wabiduhereye uruhushya. Ibyiciro by’amakuru akoreshwa n’impamvu n’uko atunganywa bigaragazwa ahakurikira:
Dutunganya amakuru ku mpamvu zavuzwe hasi iyo wabiduhereye uruhushya. Ibyiciro by’amakuru akoreshwa n’impamvu n’uko atunganywa bigaragazwa ahakurikira:
Impamvu n’uko dutunganya amakuru yawe | Ibyiciro by’amakuru akoreshwa |
---|---|
Mu kukoherereza ubutumwa bw’imenyekanishabicuruzwa (iyo bishingiye ku ruhushya watanze),igihe dutunganya amakuru yawe hashingiwe ku ruhushya utanga, ufite uburenganzira bwo guhagarika uruhushya watanze igihe icyo ari cyo cyose hatabayeho kubangamira ukwemerwa n’amategeko kw’itunganyamakuru rishingiye kuri urwo ruhushya mbere y’uko ruhagarikwa binyuze mu kutwandikira wifashishije aderesi zatanzwe hasi. Ushobora kwiyandukuza ku kubona ubutumwa bw’imenyekanishabicuruzwa igihe icyo ari cyo cyose binyuze mu gukanda ihuza ryo “kwiyandukuza” riza ahagana hasi muri buri imeyiri. |
|
Kubahiriza Ibisabwa n’amategeko
Dutunganya amakuru kugira ngo twubahize ibisabwa n’amategeko birimo nk’urugero, kubona, kubika no gutangaza amakuru amwe n’amwe igihe hari ubusabe bw’amategeko bwemewe.
Dutunganya amakuru kugira ngo twubahize ibisabwa n’amategeko birimo nk’urugero, kubona, kubika no gutangaza amakuru amwe n’amwe igihe hari ubusabe bw’amategeko bwemewe.
Impamvu n’uko dutunganya amakuru yawe | Ibyiciro by’amakuru akoreshwa |
---|---|
Kugira ngo dutunganye amakuru iyo twubahiza ibisabwa n’amategeko birimo nk’urugero, kubona, kubika no gutangaza amakuru amwe n’amwe igihe hari ubusabe bw’amategeko bwemewe buvuye ku rwego rw’ubugenzuzi, urw’iyubahirizamategeko cyangwa ku rundi rwego. Urugero, uruhushya rw’isaka cyangwa icyemezo cy’ubutabera gitegeka gutanga amakuru bitangwa n’inzego z’iyubahirizamategeko muri Irelande ku gutanga amakuru mu rwego rw’iperereza, nka aderesi IP yawe. |
|
Kurinda inyungu z’ingenzi cyane zawe cyangwa iz’undi muntu
Dutunganya amakuru iyo inyungu z’ingenzi cyane z’umuntu zikeneye kurindwa.
Dutunganya amakuru iyo inyungu z’ingenzi cyane z’umuntu zikeneye kurindwa.
Impamvu n’uko dutunganya amakuru yawe | Ibyiciro by’amakuru akoreshwa |
---|---|
Dusangiza amakuru inzego z’iyubahirizamategeko n’abandi, mu bihe inyungu z’ingenzi cyane z’umuntu zikeneye kurindwa, nk’igihe hari ibyihutirwa. Izo nyungu z’ingenzi zirimo kurinda ubuzima bwawe cyangwa ubw’abandi, ubuzima bw’umubiri inyuma n’ubwo mu mutwe, imibereho myiza cyangwa ubunyangamugayo byawe cyangwa iby’abandi. |
|
9. Amavugurura ku mabwiriza agenga ubuzima bwite
Dushobora kuvugurura cyangwa kujyanisha n’igihe amabwiriza agenga ubuzima bwite yacu rimwe na rimwe. Dutangaza amabwiriza agenga ubuzima bwite mashya, tukavugurura “Igihe aherukira kuvugururwa” ahagana hejuru ya paji tukanafata izindi ngamba zose zisabwa n’amategeko akurikizwa. Turagusaba kujya usuzuma Amabwiriza agenga ubuzima bwite yacu rimwe na rimwe.
10. Abashinzwe amakuru yawe
Dushobora kuvugurura cyangwa kujyanisha n’igihe amabwiriza agenga ubuzima bwite yacu rimwe na rimwe. Dutangaza amabwiriza agenga ubuzima bwite mashya, tukavugurura “Igihe aherukira kuvugururwa” ahagana hejuru ya paji tukanafata izindi ngamba zose zisabwa n’amategeko akurikizwa. Turagusaba kujya usuzuma Amabwiriza agenga ubuzima bwite yacu rimwe na rimwe.
Niba uba mu gihugu cyangwa agace kabarizwa mu “Karere k’Uburayi” (harimo n’ibihugu bibarizwa mu Muryango w’ubumwe bw’Uburayi: Andora, Otirishe, Azore, Ububirigi, Bulugariya, Ibirwa bya Canary, Ibirwa bya Channel, Korowasiya, Repubulika ya Ceke, Denimarke, Esitoniya, Finilande, Ubufaransa, Giyane y’Ubufaransa, Ubudage, Jibularitari, Ubugereki, Gwadelupe, Hongiriya, Ayisilande, Irelande, Akarwa ka Man, Ubutaliyani, Lativiya, Likensiteni, Lituwaniya, Ligizamburu, Madeyira, Malita, Maritinike, Mayote, Monako, Ubuhorandi, Noruveje, Polande, Porutigale, Repubulika ya Shipure, Ikirwa cya Reyiniyo, Romaniya, San Marino, Ikirwa cyitiriwe Mutagatifu Maritini, Solovakiya, Soloveniya, Esipanye, Suwede, Ubusuwisi, Ubwongereza, mu gice kigengwa n’Ubwongereza muri Shipure (Akorotiri cyangwa Dekeliya), n’umurwa wa Vatikani) cyangwa niba uba hanze ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa Kanada, ikigo gishinzwe kugenzura amakuru yawe ni Meta Platforms Ireland Limited.
Niba uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa Kanada, ikigo gishinzwe amakuru yawe ni Meta Platforms Inc.
11. Vugana natwe
Niba ufite ibibazo kuri aya mabwiriza agenga ubuzima bwite, cyangwa ibindi bibazo, ibirego cyangwa ubusabe birebana n’amakuru bwite yawe n’amabwiriza agenga ubuzima bwite yacu n’ibikorwa byacu, ushobora kutwandikira. Ushobora kutwandikira kuri interineti, wifashishije imeyiri kuri workplaceprivacy@fb.com, cyangwa ukoresheje iposita:
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika & Kanada:
Meta Platforms, Inc.
ATTN: Urwego rushinzwe ibikorwa by’ubuzima bwite
1601 Willow Road
Menlo Park, CA 94025
Ahasigaye hose ku isi (harimo Akarere k’Uburayi):
Meta Platforms Ireland Limited
Merrion Road
Dublin 4
D04 X2K5
Ireland
Umukozi ushinzwe irindamakuru wa Meta Platforms Ireland Limited wavuganira na we hano.