Amategeko agenga serivisi ya Workplace


WIJEJE KANDI WEMEJE KO WEMEYE AYA MATEGEKO AGENGA WORKPLACE KURI INTERINETI (“AMASEZERANO”) MU IZINA RY'ISOSIYETE CYANGWA IKINDI KIGO CYEMEWE, KANDI KO UFITE UBUBASHA BWUZUYE BWO GUTUMA ICYO KIGO KIGENGWA N'AYA MASEZERANO. IZINDI NYITO ZA “WOWE”, “CYAWE” CYANGWA “UMUKIRIYA” ZIVUGA ICYO KIGO.
Niba ubucuruzi bwawe bubarizwa ahanini muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa Kanada, aya Masezerano ni amasezerano ari hagati yawe na Meta Platforms, Inc. Bitari ibyo, aya Masezerano ni amasezerano ari hagati yawe na Meta Platforms Ireland Ltd. Amagambo “Meta”, “twebwe”, “twe”, cyangwa “yacu” asobanura Meta Platforms, Inc. cyangwa Meta Platforms Ireland Ltd., aho bikwiye.
Amategeko akurikira yubahirizwa ku gukoresha Workplace kwawe. Wemeje ko ibiranga n'imikorere bya Workplace bishobora guhinduka, kandi bishobora guhindurwa bijyanye n'igihe.
Amagambo atangizwa n'inyuguti nkuru amwe n'amwe asobanurwa mu Cyiciro cya 12 (Ubusobanuro bw'amagambo) n'andi asobanurwa hakurikijwe aho yakoreshejwe muri aya Masezerano.
  1. Ikoreshwa rya Workplace
    1. Uburenganzira ku ikoresha bwawe. Mu Gihe amasezerano amara, ufite uruhushya rutakwegurira umutungo burundu, rudahererekanywa, kandi rudatangirwaho urundi ruhushya rwo kubona no gukoresha Workplace hakurikijwe aya Masezerano. Ikoreshwa rya Workplace ntiryemewe ku Bakoresha ibicuruzwa (barimo, igihe biri ngombwa, ab'Abafatanyabikorwa banyu) ufungurira konti, kandi ufite inshingano yo gukurikirana Abakoresha ibicuruzwa bose n'uko bubahiriza aya Masezerano n'uko babona kandi bakoresha Workplace. Mu kurushaho gusobanura ibintu, Workplace uyigezwaho nka serivisi, aho kugezwa kuri buri wese mu Bakoresha ibicuruzwa.
    2. Konti. Amakuru yerekeye ukwiyandikisha kwawe na konti y'ubuyobozi yawe agomba kuba ari ukuri, yuzuye kandi ajyanye n'igihe. Konti z'abakoresha ibicuruzwa zigenewe Abakoresha ibicuruzwa ku giti cyabo kandi ntizishobora gusangizwa cyangwa guhererekanywa. Ugomba kugira imyirondoro y'iyinjira yose ibanga kandi wemeye guhita umenyesha Meta igihe umenye ikoreshwa ritemewe rya konti zawe cyangwa ry'imyiyomdoro y'iyinjira yawe.
    3. Ikumira. Ntugomba (kandi ntugomba kugira undi wemerera): (a) gukoresha Workplace mu izina ry'utarebwa cyane n'amasezerano cyangwa gukodesha, guha uburenganzira bwo gukoresha cyangwa guha uruhushya rushingiye ku rwo ufite undi muntu kugira ngo akoreshe Workplace, uretse Abakoresha ibicuruzwa babyemerewe n'aya masezerano; (b) kwigana, gusenya, cyangwa kugerageza kubona kode y'inkomoko ya Workplace, uretse igihe byemewe mu buryo bweruye n'amategeko akurikizwa (kandi igihe byabanje kumenyeshwa Meta mu nyandiko); (c) gukora kopi, guhindura Workplace cyangwa guhanga ibihangano biyiganyweho; (d) kuvanaho, guhindura cyangwa guhisha amamenyesha ya nyiri umutungo cyangwa andi mamenyesha muri Workplace; cyangwa (e) gutangaza mu ruhame amakuru ajyanye na tekiniki yerekeye imikorere ya Workplace.
    4. Igena. Mu gihe cy'igenwa ry'ingengamikorere ya Workplace yawe, uha inshingano umwe cyangwa benshi mu Bakoresha ibicuruzwa zo kuba abayobozi ba sisitemu b'ihuriro ry'abakoresha Workplace ryawe bashinzwe gucunga ingengamikorere ya Workplace yawe. Ugomba gukora ku buryo uba ufite umuyobozi wa sisitemu ukurikirana ingengamikorere ya Workplace yawe buri gihe.
    5. API ya Workplace. Mu gihe amasezerano amara, Meta ishobora kukwereka API ya Workplace imwe cyangwa nyinshi, kugira ngo utegure kandi ukoreshe serivisi na porogaramu zuzuza gukoresha Workplace kwawe. Gukoresha API(s) za Workplace kwawe kose, kw'Abakoresha serivisi zawe, cyangwa kw'abatarebwa cyane n'amasezarano mu izina ryawe kugengwa n'ibiteganywa n'Amategeko agenga urubuga rwa Workplace, aboneka kuri ubu kuri workplace.com/legal/WorkplacePlatformPolicy, nk'uko yagiye avugururwa na Meta mu bihe bitandukanye.
    6. Ubufasha. Tuguha ubufashwa ku bijyanye na Workplace binyuze mu kadirishya kagenewe ubufasha bw'ako kanya kaboneka mu mwanya w'umuyobozi kuri Workplace (“Umuyoboro w'Ubufasha bw'ako kanya”). Ushobora kohereza ubusabe busaba ubufasha mu rwego rwo gukemura ikibazo, cyangwa kumenyekanisha ikibazo, cyerekeye Workplace, binyuze mu kugaragaza itike mu Muyoboro w'Ubufasha bw'ako kanya (“Itike y'Ubufasha”). Dutanga igisubizo kibanza kuri buri Tike y'ubufasha mu masaha 24 uhereye igihe wakiriye imeyiri yemeza ko Itike y'ubufasha yawe yagaragajwe mu buryo bwemewe mu Muyoboro w'Ubufasha bw'ako kanya.
  2. Amakuru n'Inshingano byawe
    1. Amakuru yawe. Hashingiwe kuri aya Masezerano:
      1. ufite uburenganzira bwose, ububasha n'inyungu (n'uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge) ku Makuru yawe;
      2. mu Gihe amasezerano amara, uhaye Meta uburenganzira butari ubwa burundu, bukoreshwa ku isi hose, butishyurwa, bwishyurwa byuzuye bwo gukoresha Amakuru yawe mu kukugezaho serivisi ya Workplace gusa (no mu bufasha biujyanye na yo), hakurikijwe aya Masezerano; kandi
      3. wemeje ko Meta ari cyo kigo gitunganya amakuru kandi ko ari wowe mugenzuzi w'Amakuru yawe, kandi mu kwemera aya Masezerano ushinze Meta gutunganya Amakuru yawe mu izina ryawe, ku mpamvu zasobanuwe muri aya Masezerano kandi hubahirijwe aya Masezerano gusa (n'Amasezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru).
    2. Ibyo usabwa. Wemeye (a) ko ari wowe wenyine ushinzwe imitunganire y'amakuru yawe n'ibiyakubiyemo; (b) kubona uburenagnzira n'impushya bya ngombwa bisabwa n'amategeko bitangwa n'Abakoresha serivisi zawe n'abatanga izindi serivisi bireba byemera ikusanywa n'ikoreshwa by'Amakuru yawe nk'uko biteganyijwe muri aya Masezerano; kandi (c) ko gukoresha Workplace kwawe, Amakuru yawe n'ikoreshwa ryayo hakurikijwe aya masezerano, bitazanyuranya n'Amategeko ayo ari yose cyangwa uburenganzira bw'abatanga izindi serivisi, burimo uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge, uburenganzira ku buzima bwite n'uburenganzira ku itangazwa ry'amakuru bwite y'umuntu. Igihe hagize amakuru yawe yoherezwa cyangwa agakoreshwa binyuranyije n'iki Cyiciro cya 2, wemeye guhita uyavana kuri Workplace. Ni wowe wenyine ubazwa icyemezo cyose cyo gusangiza Abakoresha ibicuruzwa n'abatanga izindi serivisi Amakuru yawe cyangwa bimwe mu biyakubiyemo, kandi Meta ntibazwa ibijyanye no gukoresha, kubona, guhindura, gukwirakwiza no gusiba Amakuru yawe bikozwe n'abo wowe n’abakiriya bawe mutuma bayabona.
    3. Amakuru atemewe. Wemeye kutoherereza Workplace amakuru cyangwa amakurushingiro ashingiye ku bwirinzi na/cyangwa inzitizi ku ikwirakwiza hubahirijwe amategeko n'/cyangwa amabwiriza akurikizwa (“Amakuru atemewe”). Hatirengagijwe amakuru yerekeye ubuzima, wemeye ko Meta atari umufatanyabikorwa mu bucuruzi cyangwa uwahawe amasezerano n’uwabanje kuyahabwa (nk’uko aya mategeko asobanurwa mu Itegeko ririnda amakuru y’abarwayi (“HIPAA”)) kandi ko Workplace itubahiriza itegeko rya HIPAA. Meta ntiryozwa hakurikijwe aya masezerano ibijyanye n’amakuru atemewe, hatitawe ku binyuranije n’aya mategeko byose.
    4. Uburyozwe. Ugomba gushinjura, kutaryoza no kutarihisha Meta (Abafatanyabikorwa bayo n'abayobozi bakuru, abayobozi bato, abakozi, abayihagarariye, n'ababahagarariye uko bakurikirana) ibijyanye n'ikirego cyose (gitangwa n'abatanga izindi serivisi n'/cyangwa Abakoresha ibicuruzwa), ikiguzi, uburyozwe, indishyi n'ibyishyuwe (birimo ibihembo by'abavoka bifite ishingiro) bikomoka ku kutubahiriza iki Cyiciro cya 2 cyangwa bifitanye isano na byo cyangwa bifitanye isano n'Amakuru yawe, Amabwiriza yawe cyangwa gukoresha Workplace kwawe mu kutubahiriza aya Masezerano. Meta ishobora kugira uruhare mu iburanisha no mu iburanishwa ry'icyo kirego yifashishije ubujyanama bwayo kandi yiyishyurira ibisabwa. Ntugomba gukemura ikibazo cyose Meta itabanje kubitangira uruhushya mu nyandiko igihe ikemurwa ryacyo risaba ko Meta igira ingamba ifata, yirinda kugira ingamba ifata, cyangwa igira inshingano yemera.
    5. Ububiko ngoboka n'Isiba. Meta nta serivisi ijyanye no gushyingura amakuru itanga, ndetse ni wowe wenyine ufite inshingano zo gushyiraho ububiko ngoboka bw’Amakuru yawe. Ushobora gusiba Amakuru yawe arimo ibikubiyemo amakuru y'ukoresha igihe icyi ari cyo cyose mu gihe amasezerano amara binyuze ahagenewe umuyobozi wa sisitemu kuri Workplace.
    6. Amakuru ahurijwe hamwe. Mu rwego rw'aya Masezrano, dushobora kandi gutanga amakuru yerekeye ibarurishamibare n'isesengura akomoka ku gukoresha Workplace kwawe (“Amakuru ahurijwe hamwe”), ariko ayo Makuru ahurijwe hamwe ntagomba kubamo Amakuru yawe cyangwa amakuru bwite yose.
  3. Umutekano w’Amakuru
    1. Umutekano w'Amakuru yawe. Tuzajya dukoresha ingamba zo mu rwego rwa tekinike, urwa gahunda n'urw'umutekano zikwiye zateguriwe kurinda Amakuru yawe dufite kugira ngo tuyarinde kubonwa bitemewe, guhindurwa, gutangazwa cyangwa gusibwa, nk'uko byasobanuwe mu Mategeko y'inyongera agenga Umutekano w'amakuru.
    2. Gutangaza amakuru bikurikije amategeko n'Ubusabe bw'abatarebwa cyane n'amasezerano. Muri rusange ufite inshingano zo gusubiza Ubusabe bw'abatarebwa cyane n'amasezerano bwerekeye Amakuru yawe, nk'ubw'abagenzuzi, Abakoresha ibicuruzwa, cyangwa urwego rw'iyubahirizamategeko (“Ubusabe bw'abatarebwa cyane n'amasezerano”), ariko usobanukiwe ko, mu gusubiza Ubusabe bw'Abatarebwa cyane n'amasezerano, Meta ishobora gutangaza amakuru yawe kugira yubahirize ibyo isabwa n'amategeko. Mu bihe nk'ibyo, tuzajya, igihe amategeko n'ibikubiye mu busabe bw'Abatarebwa cyane n'amasezerano bibyemera, dukoresha uburyo bwumvikana mu (a) kukomenyesha ko twakiriye Ubusabe bw'Abatarebwa cyane n'amasezerano kandi dusabe Abatarebwa cyane n'amasezerano kuvugana nawe no (b) kubahiriza ubusabe bufite ishingiro burebana n'ibyo ukora mu kutemera Ubusabe bw'Abatarebwa cyane n'amasezerano, wiyishyurira ibisabwa. Ubanza gushaka uko ubona amakuru akenewe mu gusubiza Ubusabe bw'Abatarebwa cyane n'amasezerano ku giti cyawe, kandi ukavugana natwe gusa igihe utabasha mu buryo bwumvikana kubona ayo makuru.
  4. Kwishyura
    1. Ayishyurwa. Wemeye kwishyura Meta ku biciro byemewe kuri Workplace (kuri ubu biboneka aha: https://www.workplace.com/pricing) ku gukoresha Workplace kwawe, hashingiwe ku gihe cy'igerageza ry'ubuntu nk'uko byasobanuwe mu Cyiciro cya 4.f (Igerageza ry'ubuntu), uretse igihe byemeranyijweho mu nyandiko ishyirwaho imikono. Ayishyurwa yose hakurikijwe aya Masezerano yishyurwa mu Madolari ya Amerika (USD), uretse igihe hari ukundi bigaragazwa mu gicuruzwa, cyangwa byemeranyijweho mu nyandiko ishyirwaho imikono. Ayishyurwa yose yishyurwa yuzuye hakurikijwe uburyo bwo kwishyura bwawe hubahirijwe Icyiciro cya 4.b. Ubukererwe mu kwishyura bwose bwishyuzwa ikiguzi cya serivisi kingana na 1.5% ku kwezi by'umubare w'ayishyurwa cyangwa umubare ntarengwa wemewe n'amategeko, igihe icyo kiguzi kiri munsi yawo.
    2. Uburyo bwo kwishyura. Igihe wemeye aya Masezerano uba wemeye kwishyura ayishyurwa hakurikijwe kimwe mu byiciro bibiri byo kwishyura: (i) umukiriya ukoresha ikarita yishyurirwaho (yaba yishyura handi binyuze, cyangwa binyuze ku rubuga rw'ikindi kigo gitanga serivisi zo kwishyura), cyangwa (ii) umukiriya uhabwa inyemezabuguzi, nk'uko bigenwa na Meta mu bushishozi bwayo. Abakiriya bakoresha amakarita yishyurirwaho bashobora (mu bushishozi bwa Meta) guhinduka abakiriya bahabwa inyemezabuguzi (cyangwa mu buryo buhinduranya) hashingiwe nko ku mubare w'Abakoresha ibicuruzwa n'ubwizerwe ku guhabwa inguzanyo, ariko Meta ifite uburenganzira bwo kongera kugushyira mu cyiciro cy'abakiriya bakoresha amakarita yishyurirwaho cyangwa abakiriya bahabwa inyemezabuguzi igihe icyo ari cyo cyose.
      1. Abakiriya bakoresha Amakarita Yishyurirwaho. Abakiriya bakoresha amakarita yishyurirwaho, amakarita yabo akurwaho amafaranga yishyurwa ku gukoresha Workplace.
      2. Abakiriya bahabwa inyemezabuguzi. Abakiriya bahabwa inyemezabuguzi Meta ibongerera urugero rw'inguzanyo bemerewe kandi bahabwa inyemezabuguzi buri kwezi, uretse igihe byemeranyijweho ukundi mu nyandiko ishyirwaho imikono. Igihe ushyizwe mu cyiciro cy'abakiriya bahabwa inyemezabuguzi, wishyura amafaranga yose asabwa mu rwego rw'aya Masezerano, yuzuye n'amafaranga yabikijwe hakurikijwe amabwiriza yacu, mu minsi 30 uhereye ku itariki yatanzweho inyemezabuguzi.
      3. Utwemereye kubona raporo yerekeye ubushobozi ku nguzanyo bw'ubucuruzi bwawe itangwa n'ibiro bishinzwe inguzanyo ucyemera aya Masezerano, cyangwa nyuma y'aho igihe icyo ari cyo cyose.
    3. Imisoro. Amafaranga yishyurwa yose avugwa ntabarirwamo imisoro yishyurwa, kandi usabwe kwishyura no kwimenyera umusoro ku byagurishijwe byose, ku ikoreshwa, ku bicuruzwa na serivisi (GST), ku nyongeragaciro, ufatirwa, cyangwa indi misoro n'ibisabwa kwishyura, byaba iby'imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, byerekeye ibikorwa bikorwa mu rwego rw'aya Masezerano, bitari imisoro ishingira ku mafaranga yinjizwa na Meta. Uzishyura umubare w'ayishyurwa yose asabwa mu rwego rw'aya Masezerano yuzuye hatabayeho gufatirwa uko ari ko kose, itambamirakirego, ikatwa cyangwa ifatirwa. Igihe ubwishyu bwose utanze hakurikijwe aya Masezerano bushyiriweho ikatwa cyangwa ifatirwa, ufite inshingano yo kwishyura amafaranga akwiye inzego zishinzwe imisoro zibifitiye ububasha no kwishyura inyungu zo mu rwego rw'imari, amande, ibihano, cyangwa izindi ndishyi bikomoka ku kutishyurira iyo misoro ku gihe yishyurwa ikigo cyangwa urwego rwa leta bibifite ububasha. Wemeje kandi wemeye ko ubona kandi ukoresha Workplace kuri aderesi yoherezwaho fagitire igaragara muri aya Masezerano cyangwa twahawe mu nyandiko kandi ko niba iyo aderesi iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, tukwishyuza umusoro ku byagurishijwe/ku ikoreshwa wishyuzwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika dushingiye ku cyerekezo cy'aderesi yoherezwaho fagitire yawe. Igihe urwego rushinzwe imisoro rwa leta ibarizwa muri leta Zunze Ubumwe z'Amerika rwemeje ko Meta yakwishyuje imisoro, kandi ko mu buryo butaziguye wishyuye iyo miroso muri iyo leta, wemeye kuduha inyandiko ihamya ko iyo misoro yishyuwe (mu buryo buzwi n'urwo rwego rushinzwe imisoro) mu minsi mirongo itatu (30) ikurikira ubusabe bwa Meta bwanditse bwerekeye icyo kibazo. Wemeye kudukuraho uburyozwe bwerekeye kwishyura bituzuye cyangwa kutishyura imisoro, amande cyangwa inyungu.
    4. Ihagarika. Hatabangamiwe ubundi burenganzira bwacu hakurikijwe aya Masezerano, igihe utishyuye amafaranga yishyurwa n'amwe kugeza ku itariki ntarengwa, icyo gihe dushobora guhagarika serivisi za Workplace zose cyangwa zimwe muri izo (harimo no kubona serivisi zishyurwa) kugeza igihe ubwishyu butanzwe byuzuye.
    5. Kubona serivisi ya Workplace y'ubugiraneza ku buntu. Hatirengagijwe Icyiciro cya 4.a, igihe usabye kujya muri gahunda yo kubona serivisi ya Workplace y'ubugiraneza ku buntu hanyuma Meta ikagena ko wujuje ibisabwa hakurikijwe amabwiriza ya Meta (kuri ubu aboneka kuri https://work.workplace.com/help/work/142977843114744) tukugezaho serivisi ya Workplace ku buntu hakurikijwe ayo mabwiriza mu gihe gikurikiraho. Igihe bitewe n'impinduka mu mabwiriza yacu utacyujuje ibisabwa ku guhabwa serivisi ku buntu, icyo gihe Meta ibikumenyesha mbere y'amezi atatu (3) kandi nyuma y'iryo menyesha, Icyiciro cya 4.a kirakurikizwa.
    6. Igerageza ry'ubuntu. Meta ishobora mu bushishozi bwayo kuguha igerageza ry'ubuntu kuri Workplace mu gihe runaka, igihe rimara kikaba kigenwa na Meta mu bushishozi bwayo kandi ukakimenyeshwa binyuze mu mwanya wagenewe umuyobozi ku ngengamikorere ya Workplace yawe. Igihe iryo gerageza ry'ubuntu rirangiye Icyiciro cya 4.a (Ayishyurwa) kirakurikizwa.
  5. Ibanga ry'amakuru
    1. Inshingano. Buri ruhande rwemeye ko amakuru yose yerekeye ubucuruzi, tekiniki cyangwa imari rubona (nk' “Uruhande rwakira amakuru”) aturuka ku ruhande rutangaza amakuru mu rwego rw'aya Masezerano (“Uruhande rutangaza amakuru”) ari umutungo wihariye w'uruhande rutangaza amakuru (“Amakuru y'ibanga”), icya ngombwa ni ukuba agaragazwa nk'amakuru y'ibanga cyangwa bwite mu gihe cy'itangazwa ryayo cyangwa mu buryo bufite ishingiro akaba azwi n'Uruhande rwakira amakuru nk'amakuru y'ibanga cyangwa y'umwihariko bitewe n'imiterere y'amakuru yatangajwe n'impamvu zatumye atangazwa. Uretse uko aya masezerano abyemera mu buryo bweruye, Uruhande rwakira amakuru rugomba (1) gukomeza kugira ibanga Amakuru y'ibanga no kutayatangariza impande zitarebwa cyane n'amasezerano (2) kudakoresha Amakuru y'ibanga ku yindi mpamvu itari ukuzuza inshingano zayo no gukoresha uburenganzira bwayo hakurikijwe aya Masezerano. Uruhande rwakira amakuru rushobora gutangaza Amakuru y'ibanga ruyatangariza abakozi barwo, abaruhagarariye, ba rwiyemezamirimo bakorana n'abaruhagarariye mu bundi buryo bafite impamvu yemewe n'amategeko ituma bayamenya (barimo, aba Meta, ab'Abafatanyabikorwa bayo n'Abahabwa inshingano na ba rwiyemezamirimo bavugwa mu Cyiciro cya 11.j), icya ngombwa ni uko baba bagengwa n'amategeko yerekeye kugira amakuru ibanga byibuze arinda Amakuru y'ibanga y'Uruhande rutangaza Amakuru y'ibanga kimwe n'ateganyijwe mu Cyiciro cya 5 kandi ko Uruhande rwakira amakuru rukomeza kugira inshingano yo gukurikirana uko abo bantu bubahiriza ibiteganywa n'iki Cyiciro cya 5.
    2. Ibyihariye. Inshingano zihariye z'Uruhande rwakira amakuru ntizubahirizwa ku makuru Uruhande rwakira amakuru rushobora kwemeza ko: (a) rwari ruyafite mu buryo bwemewe cyangwa ruyazi mbere yo kwakira Amakuru y'ibanga; (b) ari cyangwa yabaye amakuru azwi na bose bidatewe n'ikosa ry'Uruhande rwakira amakuru; (c) yabonywe n'Uruhande rwakira amakuru mu buryo bwemewe aturutse ku ruhande rutarebwa cyane n'amasezerano hatabayeho kutubahiriza inshingano zerekeye kugira amakuru ibanga; cyangwa (d) ategurwa n'abakozi b'Uruhande rwakira amakuru ku giti cyabo badafite uburyo bwo kubona ayo makuru. Uruhande rwakira amakuru rushobora gutangaza amakuru igihe bisabwe n'amategeko cyangwa icyemezo cy'urukiko, icya ngombwa ni uko (uretse igihe amategeko atabyemera) Uruhande rwakira amakuru rubimenyesheje Uruhande rutanga amakuru hakiri kare kandi rukagira uruhare mu bikorwa byose byo kugira amakuru ibanga.
    3. Uburyo bwitabazwa mu gukemura ikibazo. Uruhande rwakira amakuru rwemeye ko gukoresha cyangwa gutanganza Amakuru y'ibanga hatubahirizwa iki Cyiciro cya 5 bishobora guteza ingorane zikomeye ku buryo kwishyuzwa indishyi byonyine bitaba ari igisubizo cy'ikibazo gihagije, ku bw'ibyo igihe habayeho gukangisha gutangaza cyangwa gukoresha amakuru bikozwe n'Uruhande rwakira amakuru, Uruhande rutanga amakuru ruba rufite uburenganzira bwo gusaba gukemura ikibazo mu buryo butabera kandi bukwiye burenze ku bundi buryo bwo gukemura ikibazo bwose rushobora kuba rufite hashingiwe ku mategeko.
  6. Uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge
    1. Uburenganzira ku mutungo bwa Meta. Aya ni amasezerano yerekeye kubona no gukoresha Workplace, kandi nta burenganzira ku mutungo buhawe Umukiriya. Meta n'abayiha impushya bafite uburenganzira bwose, ububasha n'inyungu (burimo uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge) kuri Workplace, ku Makuru ahurijwe hamwe, ku ikoranabuhanga rifitanye isano na yo ryose, no ku bihangano biyikomorwaho byose, impinduka cyangwa amavugurura abikorwaho bikozwe na Meta cyangwa mu izina ryabyo, hanashingiwe ku Bitekerezo utanga (byasobanuwe hasi). Nta burenganzira uhabwa uretse igihe ubwagaragajwe muri aya Masezerano.
    2. Ibitekerezo. Igihe wohereje ibitekerezo, ibibazo, ibyifuzo, ukoresheje ibyakoreshejwe cyangwa ibindi bitekerezo bifitanye isano no gukoresha Workplace kwawe cyangwa API yayo cyangwa ibindi bicuruzwa cyangwa serivisi byacu (“Ibitekerezo”), dushobora kureba cyangwa gukoresha tudakumiriwe ibyo bitekerezo mu bijyanye n'ibicuruzwa cyangwa serivisi byacu cyangwa by'Abafatanyabikorwa bacu, tutagize icyo tubazwa cyangwa icyo tukwishyura.
  7. Ukutishingira
    META MU BURYO BWERUYE NTIYISHINGIRA IBYIZEZWA N'IBYEMEZWA ABANTU BY'UBURYO BWOSE, MU BURYO BWERUYE, BUZIGUYE CYANGWA BISHINGIYE KU MASEZERANO, BIRIMO IBYIZEZWA ABANTU KU MIGURISHIRIZWE, KU BUZIRANENGE KU IKORESHWA RUNAKA, KU BUBASHA KU MUTUNGO CYANGWA KU KUTANYURANYA N'AMATEGEKO. NTITWIZEZA ABANTU KO WORKPLACE IZAKORA NTA MBOGAMIZI CYANGWA IKOSA IGIRA. DUSHOBORA KWEMERERA IMPANDE ZITAREBWA CYANE N'AMASEZERANO GUTEGURA NO GUTANGA SERIVISI NA POROGARAMU ZUZUZA GUKORESHA WORKPLACE KWAWE CYANGWA TUKABA TWAKWEMERERA WORKPLACE KWIHUZA N'IZINDI SERIVISI NA POROGARAMU. META NTIBAZWA IBIJYANYE NA SERIVISI NA POROGARAMU ZOSE UHITAMO GUKORESHA MU BIFITANYE ISANO NA WORKPLACE. GUKORESHA IZO SERIVISI CYANGWA POROGARAMU KWAWE BIKURIKIZA AMATEGEO N'AMABWIRIZA ATANDUKANYE N'AYA KANDI WEMEJE KANDI WEMEYE KO KUZIKORESHA KOSE BYIRENGERWA NAWE.
  8. Ingero z’Uburyozwe
    1. URETSE KU BIREGO BIKUMIRIWE (BYASOBANUWE HASI):
      1. NTA RUHANDE RURYOZWA ITAKAZWA RY'UBUSHOBOZI BWO GUKORESHWA, AMAKURU YATAKAJWE CYANGWA ATARI AY'UKURI, GUKOMWA MU NKOKORA K'UBUCURUZI, AMANDE Y'UBUKERERWE CYANGWA INDISHYI ZITAZIGUYE CYANGWA KU BYANGIJWE Z'UBWOKO BWOSE (HARIMO N'INYUNGU YATAKAJWE), HATITAWE KU MITERERE Y'IGIKORWA, CYABA KIRI MU MASEZERANO, CYANGWA GISHINGIYE KU IKOSA (HARIMO UBURANGARE), INSHINGANO IKOMEYE CYANGWA IKINDI, KABONE N'IYO RWABA RWARAMENYESHEJWE MBERE IBY'IBYO BYANGIRITSE; KANDI
      2. NTA BURYOZWE BURI RUHANDE RUGOMBA URUNDI BURENZA UMUBARE W'AMAFARANGA NYAKURI UMUKIRIYA YISHYUYE CYANGWA AGOMBA KWISHYURA META MU MEZI CUMI N'ABIRI (12) AHERUKA HAKURIKIJWE AYA MASEZERANO CYANGWA, IGIHE NTA MAFARANGA YISHYUWE CYANGWA AGOMBA KWISHYURWA MURI ICYO GIHE, NI IBIHUMBI ICUMI BY'AMADOLARI ($10000).
    2. Ku mpamvu z'ibigamijwe n'iki Cyiciro cya 8, “Ibirego byerekeye indishyi” ni: (a) Uburyozwe ku mukiriya bukomorwa ku Cyiciro cya 2 (Amakuru yawe n'Inshingano zawe); no (b) kutubahiriza inshingano za buri ruhande ziboneka mu Cyiciro cya 5 (Ibanga ry'amakuru) ariko ntiharimo ibirego bifitanye isano n'Amakuru yawe.
    3. Ingero z'uburyozwe ziboneka muri iki Cyiciro cya 8 zikomeza kugumaho kandi zikubahirizwa kabone n'iyo byagaragara ko igisubizo cy'ikibazo kidahagije cyasobanuwe muri aya Masezerano kitageze ku ntego y'ibanze yacyo, kandi impande zombi zemeye ko nta ruhande na rumwe rushyiraho urugero rw'uburyozwe cyangwa rurukuraho ku bintu byose bidashobora gukumirwa cyangwa gukurwaho n'amategeko. Wemeje kandi wemeye ko kugeza ku bantu Workplace bishingira ku kuba uburyozwe bwacu bufite urugero bugarukiraho nk'uko biteganyijwe muri aya Masezerano.
  9. Igihe amasezerano amara n'irangira ryayo
    1. Igihe amasezerano amara. Aya masezerano azatangira kubahirizwa ku munsi wa mbere uboneraho bwa mbere ingengamikorere ya Workplace yawe kandi akomeza kubahirizwa kugeza arangiye nk'uko biteganyijwe muri aya masezerano ( “Igihe amasezerano amara”).
    2. Guhagarika amasezerano igihe bikwiye. Hatabangamiwe uburenganzira bwawe buteganywa mu gika cya 2.d cy'Amasezerano y'inyongera agenga itunganyamakuru, ushobora guhagarika aya Masezerano igihe icyo ari cyo cyose, nta mpamvu cyangwa ku mpamvu iyo ari yo yose, ubanje kubimenyesha Meta mbere y'iminsi mirono itatu (30) binyuze ku muyobozi wawe uhitamo gusiba ingengamikorere ya Workplace yawe mu gicuruzwa. Meta ishobora kandi guhagarika aya Masezerano igihe icyo ari cyo cyose, nta mpamvu cyangwa ku mpamvu iyo ari yo yose, ibanje kubikumenyesha mbere y'iminsi mirongo itatu (30).
    3. Ikuraho n'Ihagarika rya Meta. Meta ifite uburenganzira bwo guhagarika aya Masezerano ibanje kubikumenyesha cyangwa guhita igukuriraho uburyo bwo kubona serivisi ya Workplace igihe utubahirije aya Masezerano cyangwa igihe twumva icyo gikorwa ari ngombwa mu rwego rwo kwirinda guhungabanya umutekano, ubusugire, kuboneka kwa serivisi ya Workplace cyangwa ubwizerwe byayo.
    4. Isibwa ry'Amakuru yawe. Meta ihita isiba Amakuru yawe nyuma y'ihagarikwa ryose ry'aya Masezerano, ariko umenye ko ibikubiyemo amakuru asibwa bishobora kuguma muri kopi zo mu bubiko ngoboka mu gihe gikwiye igihe hakirwa isibwa. Nk'uko bigaragazwa mu Cyiciro cya 2.e, ni wowe wenyine ufite inshingano zo guhangira Amakuru yawe ububiko ngoboka ku mpamvu zawe bwite.
    5. Ingaruka ry'Ihagarikwa ry'amasezerano. Igihe habayeho ihagarikwa ry'aya Masezerano: (a) wowe n'abakoresha serivisi zawe mugomba guhita muhagarika gukoresha Workplace; (b) igihe bisabwe n'Uruhande rutangaza amakuru, kandi haseguriwe 9.d, Uruhande rwakira amakuru ruhita rusubiza cyangwa rusiba Amakuru y'ibanga y'Uruhande rutangaza amakuru yose rufit; (c) uhita wishyura Meta amafaranga yishyurwa yabazwe mbere y'ihagarikwa ry'amasezerano; (d) igihe Meta ihagaritse aya Masezerano nta mpamvu hakurikijwe Icyiciro cya 9.b, Meta igusubiza amafaranga angana n'ayo wishyuwe yose (igihe biri ngombwa); kandi (e) Ibyiciro bikurikira bigumaho: 1.c (Ikumira), 2 (Ikoreshwa ry'Amakuru yawe n'Inshingano zawe) (bitari uruhushya ruhabwa Meta ku Makuru yawe ruvugwa mu Cyiciro cya 2.a), 3.b (Gutangaza amakuru bikurikije amategeko n'Ubusabe bw'abatarebwa cyane n'amasezerano), 4 (Kwishyura) kugeza ku cya 12 (Ubusobanuro bw'amagambo). Uretse igihe byasobanuwe muri aya Masezerano, gushaka igisubizo cy'ikibazo kwa buri ruhande, harimo no guhagarika amasezerano, ntibibangamira ibindi bisubizo byose rushobora kugira hakurikijwe aya Masezerano, amategeko cyangwa ibindi biteganywa n'amategeko.
  10. Izindi Konti za Facebook
    1. Konti bwite. Mu rwego rwo kwirinda ishidikanya, Konti z'abakoresha ibicuruzwa zitandukanye na konti bwite za Facebook Abakoresha ibicuruzwa bashobora gufungura kuri serivisi ya Facebook igenewe abaguzi (“Konti bwite za FB”). Konti bwite za FB ntizigengwa n'aya Masezerano, ahubwo zigengwa n'amategeko ya Meta agenga izo serivisi, ari hagati ya Meta n'abazikoresha bireba.
    2. Workplace n'Ibyamamaza. Ntituzereka Abakoresha serivisi zawe kuri Workplace ibyamamaza by'abatanga izindi serivisi kandi ntituzakoresha Amakuru yawe mu kugeza cyangwa kugena ibyamamaza ku Bakoresha serivisi zawe cyangwa mu kuboneza imikoreshereze y'Abakoresha serivisi zawe kuri Konti bwite za FB zabo. Meta icyakora, ishobora gutanga amamenyesha anyuzwa mu bicuruzwa cyangwa kumenyesha abayobozi ba sisitemu ibyerekeye ibyamamaza, iyinjizamo cyangwa imikorere bifitanye isano na Workplace.
  11. Ingingo rusange.
    1. Impinduka. Meta ishobora guhindura ibikubiye muri aya Masezerano n'amabwiriza agaragazwa cyangwa yashyizwe muri aya Masezerano igihe icyo ari cyo cyose, arimo ariko atagarukira ku Masezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru n'Amasezerano y'inyongera yerekeye iyoherezamakuru (mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga irindamakuru), Amategeko y'inyongera agenga Umutekano w'amakuru, n'Amabwiriza yerekeye imikoreshereze yemewe, binyuze mu kubikumenyesha kuri imeyiri, muri serivisi cyangwa ubundi buryo bufite ishingiro (“Impinduka”). Mu gukomeza gukoresha Workplace mu minsi (14) nyuma y'imenyesha ryacu, uba wemeye izo Mpinduka.
    2. Amategeko abigenga. Aya Masezerano no gukoresha Workplace kwawe cyangwa kw'Abakoresha serivisi zawe kimwe n'ikirego cyose gishobora kuvuga hagati yawe natwe, bigengwa n'amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Leta ya Kaliforuniya bitewe n'impamvu kandi bigomba gusesengurwa hakurikijwe ayo mategeko, hadakoreshejwe amahame yazo y'ubugongane bw'amategeko. Ikirego cyose cyangwa impamvu ituma hatangwa ikirego yose bikomotse kuri aya Masezerano cyangwa Workplace cyangwa bifitanye isano na byo bigomba gutangwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika honyine. Urukiko rw’ifasi y’Amajyaruguru ya Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa urukiko rwa leta ruherereye mu karere ka San Mateo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, kandi buri ruhande muri aya masezerano rwemeye ububasha bw'izo nkiko.
    3. Amasezerano Yuzuye. Aya Masezerano (akubiyemo Amabwiriza yerekeye imikoreshereze yemewe) ni amasezerano yuzuye ari hagati y'impande zombi ku byerekeye kubona no gukoresha Workplace kwawe kandi asimbuye ibyemezo n'amasezerano byari bisanzweho byose bifitanye isano na Workplace. Imitwe y'amagambo yashyizweho aho bikwiye gusa, n'amagambo nka “harimo” agomba gusobanurwa mu buryo butagira umupaka. Aya Masezerano yanditswe mu rurimi rw'Icyongereza cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ari rwo ruruta izindi igihe habayeho ubugongane hagati y'ayahinduwe mu zindi ndimi.
    4. Ireka n'Ubudaseswa. Kutubahiriza igiteganywa n'amasezerano ntibifatwa nko kuyareka; kuyareka bigomba gukorwa mu nyandiko ishyirwaho umukono n'uruhande ruvuga ko ruyaretse. Amategeko cyangwa amabwiriza ari ku mpapuro z'itumiza cyangwa ku nyandiko y'ubucuruzi yuzuzwa by'Umukiriya ntahindura aya Masezerano kandi ntiyemewe byeruye muri aya masezerano, kandi inyandiko nk'iyo yose izakoreshwa ku mpamvu z'ubuyobozi gusa. Igihe hari ingingo y'aya Masezerano urukiko rw'ifasi rubifitiye ububasha rusanze itubahirizwa, itemewe cyangwa ifite ukundi inyuranyije n'amategeko, iyo ngingo irasesengurwa kugira ngo hagerwe ku ntego zayo neza kandi ingingo zisigaye z'aya Masezerano zikomeza kubahirizwa no gukurikizwa byuzuye.
    5. Kwamamaza. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryose cyangwa imenyekanishabicuruzwa ryose byerekeye imikoranire y'impande zombi bigomba kubanza kwemeranywaho mu nyandiko n'impande zombi. Hatabangamiwe ibimaze kuvugwa: (a) mu isosiyete yawe bwite, ushobora kwamamaza cyangwa kumenyekanisha ikoreshwa rya Workplace mu Gihe amasezerano amara (urugero, mu rwego rwo gushishikariza abantu kuyikoresha), hashingiwe ku mabwiriza agenga ikoreshwa ry'ikirangabicuruzwa cya Meta atangwa mu bihe bitandukanye, kandi (b) Meta ishobora kugaragaza izina n'imimerere byawe nk'umukiriya wa Workplace.
    6. Gutanga inshingano. Nta ruhande rushobora gutanga inshinganzo ziteganywa n'aya Masezerano, uburenganzira cyangwa ibisabwa n'aya Masezerano urundi ruhande rutabanje kubyemera mu nyandiko, uretse ko Meta ishobora gutanga inshingano ziteganywa n'aya Masezerano itabanje kubyemererwa ku Bafatanyabikorwa cyangwa mu rwego rwo guhuza, gusubiza kuri gahunda, kwakira, cyangwa ukundi guhererekanya imitungo n'ububasha ku mitungo byose cyangwa hafi byose n'uburenganzira bwo gutora. Haseguriwe ibimaze kuvugwa, aya Masezerano ategeka kandi agenga abazungura babifitiye uburenganzira ba buri ruhande bose kandi akurikizwa ku bijyanye n'inyungu zabo. Inshingano zitemewe nta gaciro zigira kandi ntizituma Meta igira ibyo isabwa.
    7. Uruhande Rwigenga. Impande zigiranye amasezerano ni impande zigenga. Nta kigo, ubufatanyabikorwa, ubufatanye bw'ibigo, cyangwa akazi bishyirwaho n'aya Masezerano kandi nta ruhande rufite ububasha bwo kutegeka urundi kuyubahiriza.
    8. Nta bandi Bungukira kuri aya Masezerano. Aya Masezerano ari mu nyungu za Meta n'Ukiriya kandi nta bandi bayungukiraho, harimo n'Abakoresha serivisi.
    9. Integuza. Igihe ugiye guhagarika aya Masezerano hakurikijwe Icyiciro cya 9.b ugomba kubimenyesha Meta binyuze ku muyobozi wa sisitemu yawe uhitamo gusiba ingengamikorere ya Workplace yawe mu gicuruzwa. Indi nteguza yose iri mu rwego rw'aya Masezerano igomba gutangwa mu nyandiko, igomba kohererezwa Meta kuri aderesi zikurikira (bitewe n'impamvu): igihe yohererezwa Meta Platforms Ireland Ltd, kuri 4 Grand Canal Square, Dublin 2, Ireland, Attn: Legal and, n'igihe yohererezwa Meta Platforms Inc, kuri 1 Hacker Way, Menlo Park, CA 94025 USA, Attn: Legal. Meta ishobora kohereza integuza kuri aderesi imeyiri iri kuri konti y'Umukiriya. Meta kandi ishobora gutanga integuza zo mu rwego rw'imikorere yerekeye Workplace cyangwa andi mamenyesha yerekeye ubucuruzi binyuze mu butumwa bwohererezwa Abakoresha serivisi muri Workplace cyangwa mu gutangaza ubutumwa bugaragara muri Workplace.
    10. Ibigo bikorera ibindi. Meta ishobora gukoresha ibigo bikorera ibindi no kubyemerera gukoresha uburenganzira bwa Meta hakurikijwe aya Masezerano, ariko Meta ni yo igumana inshingano zo gukurikirana ukubahiriza aya Masezerano kwa buri kigo kiyikorera.
    11. Impamvu Ndakumirwa. Nta ruhande ruzaryozwa n'urundi ku gutinda kubahiriza aya Masezerano cyangwa kutayubahiriza (uretse kutishyura amafaranga yishyurwa) igihe gukererwa cyangwa kutayubahiriza byatewe n'ibyabayeho bitari byitezwe bibaho nyuma yo gushyira umukono kuri aya Masezerano kandi bikaba birenze ubushobozi bw'urwo ruhande, nk'imyigaragambyo, kutaba nyabagenwa kw'ahantu, intambara, igikorwa cy'iterabwoba, imvururu, ikiza kamere, ibura cyangwa igabanuka ry'amashanyarazi cyangwa ry'imiyoboro cyangwa serivisi by'itumanaho cyangwa rezo, cyangwa kwimwa uruhushya n'urwego cyangwa ikigo bya leta.
    12. Porogaramu n’Imbuga zitanga izindi serivisi. Workplace ishobora kubamo amahuza ajyana ku mbuga zitanga izindi serivisi. Aha ntiharimo kuba twakwemeza urubuga urwo ari rwo rwose kandi ntitubazwa ibikorwa byose, ibikubiyemo amakuru, amakuru, cyangwa amakurushingiro by'imbuga zitanga izindi serivisi cyangwa ibikorwa byazo cyangwa ihuza ryose bizikubiyemo, cyangwa impinduka cyangwa amavugurura byose bizikorwaho. Imbuga zitanga izindi serivisi zishobora kugira amategeko n'amabwiriza ngengamikoreshereze n'amabwiriza agenga ubuzima bwite yazo bwite akurikizwa kuri wowe n'Abakoresha serivisi zawe kandi ku gukoresha izo mbuga zitanga izindi serivisi kwawe ntikugengwa n'aya Masezerano.
    13. Ubugenzuzi bw'ibisohoka mu gihugu n'Ibihano byo mu rwego rw'ubucuruzi. Mu gukoresha Workplace, Umukiriya yemeye kubahiriza amategeko n'amabwiriza yerekeye ibyinjira n'ibisohoka ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'andi mafasi bireba, kimwe n'ibindi bihano cyangwa ibyemezo byo mu rwego rw'ubucuruzi bikurikizwa. Hadakumiriwe ibimaze kuvugwa Umukiriya yemeje kandi yijeje ko: (a) nta rutonde na rumwe rw'abatemerewe cyangwa abakumiriwe na leta ya U.S. ariho; (b) nta bihano bya UN, U.S., EU, cyangwa ibindi bihano byo mu rwego rw'ubukungu cyangwa rw'ubucuruzi yahawe; kandi (c) nta bikorwa cyangwa Abakoresha serivisi ze afite mu gihugu cyahawe ibihano byo mu rwego rw'ubucuruzi na U.S.
    14. Amabwiriza yerekeye ikoresha ry'Urwego rwa Leta. Niba muri Urwego rwa Leta, wemeye ko: (i) nta mategeko, amabwiriza, cyangwa amahame akubuza kwemera no kubahiriza, cyangwa kwemera iyubahirizwa ry'amategeko n'amabwiriza yose ari muri aya Masezerano (ii) nta mategeko, amabwiriza, cyangwa amahame atuma amategeko n'amabwiriza yose ari muri aya Masezerano atubahirizwa kuri wowe cyangwa urundi Rwego rwa Leta bireba, (iii) wemerewe, kandi ufite ububasha uhabwa n'amategeko, amabwiriza, n'amahame akurikizwa bwo guhagarira Urwego rwa Leta bireba no kuruhuza n'aya Masezerano; kandi (iv) wemeye aya masezerano hashingiwe ku cyemezo kituzuye cyerekeye agaciro ka Workplace kuri wowe n'Abakoresha serivisi zawe kandi ko nta myitwarire idahwitse cyangwa amakimbirane ashingiye ku cyemezo nyungu yatumye ufata icyemezo wafashe cyo kwemera aya Masezerano. Wikwemera aya Masezerano niba udashobora kwemera ibikubiye muri iki Cyiciro cya 11.n. Igihe Urwego rwa Leta rwemeye aya Masezerano hatubahirijwe iki Cyiciro cya 11.n, Meta ishobora guhitamo gusesa aya Masezerano.
    15. Abacuruzi. Ushobora guhitamo kubona no gukoresha Workplace binyuze ku Mucuruzi. Igihe ubona kandi ukoresha Workplace binyuze ku Mucuruzi, ni wowe wenyine urebwa n': (i) uburenganzira n'inshingano byose biri mu masezerano ufitanye n'Umucuruzi mukorana kandi (ii) hagati yawe na Meta, gukoresha ingengamikorere ya Workplace yawe, Amakuru yawe bikozwe n'Umucuruzi, na Konti z'abakoresha serivisi ushobora gufungurira Umucuruzi mukorana. Ikindi, igihe ubona kandi ukoresha Workplace binyuze ku Mucuruzi, wemeye ko Amategeko yerekeye Umukiriya w'Umucuruzi ari yo akurikizwa igihe habayeho ubugongane bw'amategeko ari muri aya Masezerano.
  12. Ubusobanuro bw'amagambo
    Muri aya Masezerano, uretse aho bivugwa ukundi:
    "Amabwiriza yerekeye imikoreshereze yemewe" ni amategeko yerekeye ikoreshwa rya Workplace aboneka kuri www.workplace.com/legal/FB_Work_AUP, nk'uko ashobora kuvugururwa mu bihe bitandukanye.
    "Umufatanyabikorwa" ni urwego mu buryo butaziguye cyangwa buziguye rutunze cyangwa rugenzura uruhande ruri mu masezerano, rutunzwe cyangwa rugenzurwa n'uruhande ruri mu masezerano cyangwa rufatanyije umutungo cyangwa igenzura na rwo, mu gihe “igenzura” ari ubushobozi bwo kuyobora ubugenzuzi cyangwa ibikorwa by'ikigo, n' “uburenganzira ku mutungo” ni uburenganzira ku mutungo nyabwo bungana na 50% (cyangwa, igihe ifasi bireba itemera umubare munini w'uburenganzira ku mutungo, umubare ntarengwa wemewe hakurikijwe iryo tegeko) cyangwa uburenganzira bwo kwitabira bwinshi n'ububasha bwo gutora bw'urwego cyangwa inyungu n'uburenganzira bwo gutora bingana. Ku mpamvu zigamijwe n'ubu busobanuro, Urwego rwa Leta si umufatanyabikorwa w'urundi Rwego rwa Leta uretse igie rugenzura byuzuye urwo Rwego rwa Leta rundi.
    Amasezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru” ni amasezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru ari ku mugereka w'aya Masezerano kandi ari mu biyagize, n'andi mategeko yose agaragazwa muri yo.
    Amategeko y'inyongera agenga Umutekano w'amakuru” ni amategeko y'inyongera agenga umutekano w'amakuru, ari ku mugereka w'aya Masezerano kandi ari mu biyagize.
    "Urwego rwa Leta" ni igihugu cyangwa ifasi byo ku isi hose, birimo ariko bitagarukira kuri buri leta, agace, intara, akarere, cyangwa urundi rwego rwa politiki cyangwa rwa leta, ikigo cya leta cyose, urwego rukoreshwa na leta, ikigo, cyangwa urwego rushyirwaho, ruri mu bubasha bw'iyo leta cyangwa rugenzurwa na yo, cyangwa intumwa yayo cyangwa uyihagarariye.
    "Amategeko" ni amategeko, amabwiriza n'amahame y'ifasi, ya leta, y'igihugu cyangwa mpuzamahanga, arimo, atagarukira ku, yerekeye ubuzima bwite n'iyoherezwa by'amakuru, itumanaho mpuzamahanga, iyoherezwa ry'amakuru yerekeye tekiniki cyangwa amakuru bwite, n'amasoko ya leta.
    "Umucuruzi" ni umufatanyabikorwa utanga izindi serivisi ufitanye amasezerano afite agaciro na Meta amwemerera gucuruza no gufasha abantu kubona serivisi ya Workplace.
    "Amategeko yerekeye Umukiriya w'Umucuruzi" ni amategeko aboneka kuri https://www.workplace.com/legal/FB_Work_ResellerCustomerTerms, nk'uko amenshi agenda avugururwa, kandi ari mu bigize aya Masezerano, kandi akaba n'amategeko y'inyongera ari hagati y'impande zigiranye amasezerano akurikizwa kuri wowe, igihe ubona kandi ugakoresha serivisi ya Workplace binyuze ku Mucuruzi.
    "Abakoresha serivisi" ni abakozi, ba rwiyemezamirimo cyangwa abandi bantu bagukorera cyangwa bakorera Abafatanyabikorwa bawe wemerera kubona serivisi ya Workplace.
    "Workplace" ni serivisi ya Workplace tukugezaho hakurikijwe aya Masezerano, n'andi ma verisiyo yayo aza nyuma, n'imbuga, porogaramu, serivisi zitangirwa kuri interineti, ibikoresho, n'ibindi bikubiyemo amakuru dushobora kukugezaho hakurikijwe aya Masezerano, nk'uko ishobora kuvugururwa mu bihe bitandukanye.
    "Amakuru yawe" ni ukuvuga (a) aderesi cyangwa amakuru y'iyandikishwa ry'ihuzanzira cyangwa rya konti wowe cyangwa Abakoresha serivisi zawe mwoherereza Workplace; (b) ibikubiyemo amakuru wowe n'Abakoresha serivisi zawe mushyira ahagaragara, mutangaza, musangiza, mwinjiza muri Workplace cyangwa muyiha; (c) amakuru dukusanya igihe wowe cyangwa Abakoresha serivisi zawe mutwandikiye cyangwa mutwifashishije mukeneye ubufasha bujyanye na Workplace, arimo amakuru yerekeye ibyuma by'igikoresho, porogaramu ziri mu gikoresho, n'andi makuru yegeranywa ajyanye n'ikibazo gikeneye ubufasha; n' (d) amakuru yose yerekeye ikoreshwa cyangwa imikorere (urugero, aderesi IP, mushakisha n'amoko ya sisitemu ngengamikorere, n'indanga z'ibikoresho) yerekeye uko Abakoresha serivisi bakoresha Workplace.
    "Amabwiriza yawe" ni amabwiriza yawe akurikizwa ku byerekeye abakozi, sisitemu, ubuzima bwite, ibirego cyangwa andi mabwiriza.







Amasezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru

  1. Ubusobanuro
    Muri aya Mategeko y’inyongera agenga itunganyamakuru, “GDPR” ni Itegeko ryerekeye kurinda amakuru muri rusange (Itegeko ry’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) nomero 2016/679), n’amagambo “Ikigo kigenzura”, “Ikigo gitunganya amakuru”, “Uvugwa mu makuru”, “Amakuru bwite”, “Itakazwa ry’Amakuru bwite” n’ “Itunganya” agira ubusobanuro bumwe n’ubwo afite mu itegeko GDPR. “Atunganywa” na “Gutunganya” shall be construed in accordance with the definition of “Processing”. Ibyifashishijwe mu itegeko GDPR n’ibyo riteganya birimo itegeko rya GDPR nk’uko ryavuguruwe rikanashyirwa mu mategeko y’Ubwongereza. Andi magambo yose yasobanuwe muri aya mategeko agira ubusobanuro bumwe n'ubwo yahawe ahandi muri aya Masezerano.
  2. Itunganyamakuru
    1. Mu gukora ibikorwa byayo nk'ikigo gitunganya amakuru mu rwego rw'aya Masezerano bijyanye n'Amakuru bwite yose (“Amakuru bwite yawe”), Meta yemeje ko:
      1. igihe bimara, uvugwa mu makuru, imiterere n'intego by'Itunganya biba nk'uko bisobanurwa mu Masezerano.
      2. amoko y'Amakuru bwite atunganywa abamo avugwa mu busobanuro bw'Amakuru yawe;
      3. ibyiciro by'Abavugwa mu makuru birimo abaguhagarariye, Abakoresha ibicuruzwa n'abandi bantu bose bagaragajwe cyangwa bagaragazwa mu Makuru bwite yawe; kandi
      4. inshingano n'uburenganzira bwawe nk'Ikigo kigenzura ku byerekeye Amakuru bwite yawe bigaragazwa muri aya Masezerano.
    2. Igihe Meta itunganya Amakuru bwite yawe hakurikijwe Amasezerano cyangwa mu rwego rwayo, Meta igomba:
      1. gutunganya gusa Amakuru bwite yawe igendeye ku mabwiriza yawe gusa nk'uko asobanurwa muri aya Masezerano, no mu bijyanye n'iyoherezwa ry'Amakuru bwite yawe, haseguriwe ibyihariye biteganywa n'Ingingo ya 28(3)(a) y'itegeko GDPR;
      2. kumenya neza niba abakozi bayo bemerewe Gutunganya Amakuru bwite yawe hakurikijwe aya Masezerano baremeye kugira amakuru ibanga cyangwa bagengwa n'inshingano itegenywa n'amategeko yerekeye kugira amakuru ibanga ku bijyanye n'Amakuru bwite yawe;
      3. gushyira mu bikorwa ingamba zo mu rwego rwa tekiniki n'urw'imikorere zigaragazwa mu Mategeko y'inyongera agenga umutekano w'amakuru;
      4. kubahiriza ibitegetswe mu Byiciro bya 2.c na 2.d by'aya Masezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru igihe iha inshingano Ibigo biyitunganyiriza amakuru;
      5. kukunganira binyuze mu ngamba zo mu rwego rwa tekiniki n'urw'imikorere ziboneye, igihe bishoboka, binyuze muri Workplace, mu rwego rwo kugushoboza kuzuza inshingano zawe zo gusubiza ubusabe bwo gukoresha uburenganzira bw'Abavugwa mu makuru hakurikijwe Umutwe wa III w'itegeko rya GDPR;
      6. kukunganira hakorwa ku buryo wubahirizwa ibyo usabwa n'amategeko hakurikijwe Ingingo zihera ku ya 32 kugeza ku ya 36 z'itegeko GDPR, hitabwa ku miterere y'Itunganya n'amakuru Meta ibona;
      7. igihe hasheshwe Amasezerano, igomba gusiba Amakuru bwite hakurikijwe Amasezerano, uretse igihe amategeko y'Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi cyangwa y'Igihugu cy'Ikinyamuryango asaba ko Amakuru bwite agumanwa;
      8. kuguha amakuru asobanurwa muri aya Masezerano binyuze no muri Workplace mu rwego rwo kubahiriza inshingano ya Meta yo gutanga amakuru ya ngombwa mu kugaragaza ukubahiriza inshingano za Meta hakurikijwe Ingingo ya 28 y'itegeko GDPR; kandi
      9. buri mwaka, gukora ku buryo umugenzuzi wo hanze Meta ihitamo akora ubugenzuzi bwa SOC 2 Ubwoko bwa II cyangwa ubundi bugenzuzi bwemewe mu rwego rw'umurimo ku bikorwa by'igenzura bya Meta birebana na Workplace, uwo mugenzuzi wo hanze aakaba ahawe uburenganzira nawe muri aya masezerano. Igihe ubisabye, Meta iguha kopi ya raporo y'ubugenzuzi bwakozwe n'ubuherutse gukorwa kandi iyo raporo ifatwa nk'Amakuru y'ibanga ya Meta.
    3. Wemereye Meta gushinga Abafatanyabikorwa bayo n'abatanga izindi serivisi inshingano ifite zo gutunganya amakuru hakurikijwe aya Masezerano, urutonde rwabo Meta ikaba iruguha igihe ubiyisabye mu nyandiko. Meta ikora ibyo mu buryo bw'amasezerano yanditse gusa igirana n'ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru aha ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru inshingano zo kurinda amakuru zimwe n'izo Meta ihabwa n'aya Masezerano. Igihe icyo kigo kiyitunganyiriza amakuru kitabashije kuzuza izo nshingano, Meta ni yo ibazwa byuzuye iyuzuzwa ry'inshingano zo kurinda amakuru z'icyo kigo kiyitunganyiriza amakuru.
    4. Igihe Meta ihaye akazi ibigo biyitunganyiriza amakuru by'inyongera cyangwa bisimbura, Meta ikumenyesha ibyerekeye ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru by'inyongera cyangwa bisimbura bitarenze iminsi cumi n'ine (14) mbere yo guha inshingano ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru by'inyongera cyangwa bisimbura. Ushobora gutambamira itangwa ry'akazi kuri ibyo bigo biyitunganyiriza amakuru by'inyongera cyangwa bisimbura mu minsi cumi n'ine (14) uhereye igihe Meta yabikumenyeshereje binyuze mu guhita usesa Amasezerano no kubimenyesha Meta mu nyandiko.
    5. Meta ikumenyesha hatabayeho ubukererwe ikimara kumenya ko habayeho Itakazwa ry'Amakuru bwite rifitanye isano n'Amakuru bwite yawe. Iryo menyesha rigomba kuba rikubiyemo, mu gihe cy'imenyesha cyangwa nyuma gato y'imenyesha, ubusobanuro bwurambuye bw'ingenzi bwerekeye itakazwa ry'Amakuru bwite igihe bishoboka, n'umubare w'ububiko bw'amakuru bwawe bwagizweho ingaruka, icyiciro n'umubare ugenekereje w'abakoresha ibicuruzwa byagizeho ingaruka, ingaruka ziteganywa ku itakazwa ry'amakuru n'ibisubizo nyabyo cyangwa biteganywa, igihe bikwiye, byo guhangana n'ingaruka z'itakazwa ry'amakuru.
    6. Igihe itegeko GDPR cyangwa amategeko yerekeye irindamakuru muri EEA, mu Bwongereza cyangwa mu Busuwisi akurikizwa ku itunganywa ry'Amakuru yawe hakurikijwe aya Masezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru, Amasezerano y'inyongera yerekeye iyoherezamakuru mu Burayi akurikizwa ku bikorwa by'iyoherezamakuru bikorwa na Meta Platforms Ireland Ltd kandi ni amwe mu bigize aya Masezerano y’inyongera agenga itunganyamakuru, kandi yashyizwe muri yo mu buryo bwo kuyagaragazamo.
  3. Amategeko agenga ibigo bitunganya amakuru muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
    1. Igihe Amategeko agenga ibigo bitunganya amakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Meta akurikizwa aba kimwe mu bigize aya Masezerano kandi ashyirwa muri yo mu buryo bwo kuyagaragazamo, uretse Icyiciro cya 3 (Inshingano z'Isosiyete) cyakuwemo mu buryo bweruye.









Amategeko y'inyongera agenga umutekano w'amakuru

  1. Incamake n'Impamvu
    Iyi nyandiko isobanura ibisabwa by'ibanze mu rwego rw'umutekano bikurikizwa igihe Meta ikugezaho serivisi ya Workplace.
  2. Sisitemu y'imicungire y'umutekano w'amakuru
    Meta yashyizeho kandi izakomeza kubungabunga Sisitemu y'imicungire y'umutekano w'amakuru (ISMS) yakorewe gushyira mu bikorwa ingamba z'umutekano zo mu rwego rw'umurimo zikurikizwa mu kugeza ku bantu serivisi ya Workplace kwayo. Sisitemu ya ISMS ya Meta yakorewe kurinda kubonwa, gutangazwa, gukoreshwa bitemewe, gutakazwa cyangwa guhindurwa mu kw'Amakuru yawe.
  3. Uburyo bw'imicungire y'ingaruka
    Umutekano w'amakuru n'ibikorwaremezo by'itunganyamakuru, birimo ibikorwaremezo by'Ikoranabuhanga n'ibikorwaremezo bigaragara, bishingira ku isuzumangaruka. Isuzumangaruka rikorerwa Workplace rizajya rikorwa mu buryo buhoraho.
  4. Gahunda y'Umutekano w'Amakuru
    Meta yashyizeho Umukozi ushinzwe umutekano muri rusange mu kigo cyose. Meta yashyizeho abakozi bashinzwe gucunga umutekano w'ingengamikorere ya Workplace yawe.
  5. Umutekano w'Ibigaragara n'Ibidukikije
    Ingamba zo gucunga umutekano za Meta zigomba kubamo uburyo bw'igenzura bwashyiriweho gutanga icyizere gifatika ko gukoresha ibikorwaremezo bitunganyirizwamo amakuru bigarukira gusa ku bantu babyemerewe kandi ko ubugenzuzi bw'ibidukikije bwashyizweho mu rwego rwo gutahura, gukumira no kugenzura isenya ryabaho bitewe n'ibiza byibasira ibidukikije. Uburyo bw'igenzura burimo:
    Uburyo bw'igenzura burimo:
    • Ibikamakuru n'igenzura byerekeye gukoresha ahatunganyirizwa amakuru kose kw'abakozi na ba rwiyemezamirimo;
    • Sisitemu z'igenzura rikoresha kamera ku ahinjirirwa h'ingenzi h'ahatunganyirizwa amakuru;
    • Sisitemu zikurikirana kandi zikagenzura urugero rw'ubushyuhe n'ubuhehere kuri mudasobwa n'ibikoresho bijyana na yo; kandi
    • Gutanga amashanyarazi n'ibyuma by'ingoboka bitanga amashanyarazi.
    Meta ishyira mu bikorwa ingamba z'umutekano zo mu rwego rw'umurimo zerekeye isibwa cyangwa n'ikurwa ry'amakuru ritekanye mu bikoresho by'ikoranabuhanga, haseguriwe Amasezerano.
  6. Ivangura
    Meta izashyiraho uburyo bwo mu rwego rwa tekini bugenewe gukora ku buryo Amakuru yawe atandukanywa mu buryo bufite ishingiro n'ay'abandi bakiriya kandi ko Amakuru yawe abonwa n'abakoresha serivisi babyemerewe gusa.
  7. Abakozi
    1. Amahugurwa
      Meta ikora ku buryo abakozi bose babona Amakuru yawe bahabwa amahugurwa ajyanye n'umutekano.
    2. Isuzuma n'Igenzurwa ry'ibyaranze abantu
      Meta igomba:
      • Kugira uburyo bwo kugenzura imyirondoro y'abakozi bifashisha ingengamikorere ya Workplace yawe.
      • Kugira uburyo bwo gukora igenzurwa ry'ibyaranze abantu ku bakozi bakorana n'ingengamikorere ya Workplace yawe hakurikijwe amahame ya Meta.
      Meta itanga amakarita aranga abantu ariho amafoto kandi yanditseho amazina ku bakozi bose bakorana n'ingengamikorere ya Workplace yawe. Amakarita aranga abakozi asabwa ahinjirirwa hose ku nyubako za Meta.
    3. Guhungabanya umutekano w'umuntu
      Meta ishyiriraho ibihano umukozi wa Meta wese ubona Amakuru yawe mu buryo butemewe cyangwa butatangiwe uruhushya, birimo ibihano bishobora kugeza ku kwirukanwa.
  8. Isuzumwa ry'umutekano
    Meta izahora isuzuma umutekano n'ahari icyuho hagamijwe kureba niba uburyo bw'igenzura bushyirwa mu bikorwa uko bikwiye kandi bukora neza.
  9. Igenzurwa ry'uburenganzira
    1. Imicungire y'amagambobanga y'Abakoresha serivisi
      Meta izashyiraho uburyo bw'imicungire y'amagambobanga y'Abakoresha serivisi, bwateguriwe gukora ku buryo amagambobaga aba aya ba nyira yo kandi ntabe yakoreshwa n'abatabyemerewe, burimo byibuze:
      • Gutanga ijambobanga, harimo kugenzura umwirondoro w'ukoresha ibicuruzwa mbere yo kubona ijambobanga rishya, irisimbura cyangwa iry'agateganyo.
      • Gusobeka amagambobanga yose igihe abitswe muri sisitemu za mudasobwa cyangwa ari mu nzira mu rusobemiyoboro rwa mudasobwa.
      • Guhindura amagambobanga yagizwe asanzwe yose y'abacuruza serivisi.
      • Amagambobanga y'insobe ajyanye n'icyo agamije gukoreshwa.
      • Imenyeshwa ry'Abakoresha serivisi.
    2. Imicungire y'imikoreshereze y'Abakoresha serivisi
      Meta ikoresha uburyo bwo guhindura no / cyangwa gukuraho uburenganzira bwo gukoresha serivisi n'Imyirondoro y'abakoresha serivisi, hatabayeho gukererwa. Meta igira uburyo bwo kumenyekanisha no gukuraho imyirondoro y'uburenganzira yinjiriwe (amagambobanga, tike, n'ibindi.) 24/7. Meta ikoresha ibikamakuru ry'umutekano rikwiye ririmo imyirondoro y'abakoresha serivisi n'iyandikagihe. Isaha ihuzwa n'igihe hifashishijwe NTP.
      Ibikorwa bike bikurikira bibikirwa amakuru:
      • Impinduka mu Kwemerera;
      • Ibikorwa byo kugerageza kwemeza bidakunda n'ibikunda; n'
      • Ibikorwa byo gusoma no kwandika.
  10. Umutekano w'itumanaho
    1. Umutekano w'urusobemiyoboro
      Meta ikoresha ikoranabuhanga rikurikiza amahame y'umurimo ku bijyanye n'itandukanywa ry'urusobemiyoboro rw'ikoranabuhanga.
      Uburyo bwo gukoreshereza kure buzasaba itumanaho risobetse binyuze mu gukoresha uburyo bw'iyakira butekanye, no gukoresha kwemeza kw'intambwe nyinshi.
    2. Irindwa ry'amakuru ari mu Nzira
      Meta yubahiriza ikoreshwa ry'uburyo bw'iyakira bwashyiriweho kurinda ibanga ry'amakuru ari mu nzira mu nsobemiyoboro z'ikoranabuhanga rusange.
  11. Umutekano wo mu rwego rw'ibikorwa
    Meta izashyiraho kandi izagenzura gahunda y'imicungire y'icyuho cy'ibibazo igenewe Workplace, irimo ubusobanuro bw'imirimo n'inshingano, inshingano zo kugenzura icyuho cy'ibibazo, isesengurwa ry'ingaruka zaterwa n'icyuho cy'ibibazo, n'imitangire ya porogaramu nkosozi.
  12. Imicungire y'Ibibazo by'umutekano
    Meta izashyiraho kandi izakurikirana gahunda yo gushakira ibibazo by'umutekano ibisubizo igamije gukurikirana, gutahura no gukemura ibibazo by'umutekano bishobora kubaho bigira ingaruka ku ngengamikorere ya Workplace yawe. Gahunda yo gushakira ibibazo by'umutekano ibisubizo izaba ikubiyemo byibuze ubusobanuro bw'imirimo n'inshingano, ihanahanamakuru, n'isuzuma rikorwa nyuma ku byanozwa, n'isesengura ku mpamvu zitera ibibazo n'uburyo bwo kubikemura.
    Meta izakurikirana Workplace ku bijyanye n'ivogerwa ry'umutekano n'ibikorwa byose binyuranyije n'amategeko. Gahunda y'ikurikirana n'uburyo bw'itahura bigomba gutegurirwa gutuma habaho itahurwa ry'ibibazo by'umutekano bigira ingaruka ku ngengamikorere ya Workplace yawe hashingiwe ku bikangisho bijyanye bihari n'iperereza ku bikangisho bihari.
  13. Ikomeza ry'ibikorwa
    Meta igumishaho gahunda y'ikomeza ry'ibikorwa mu rwego rwo gusubiza ibibazo byihutirwa cyangwa ibindi bikomeye bishobora kugira ingaruka ku ngengamikorere ya Workplace yawe. Meta mu buryo bwemewe isuzuma gahunda yayo y'ikomeza ry'ibikorwa byibuze rimwe mu mwaka.
Aheruka kuvugururwa: Ku wa 27 Werurwe 2023